Home Politike Perezida Kagame yagaragarije abayobozi bashya ibibazo bitatu byananiye abo basimbuye

Perezida Kagame yagaragarije abayobozi bashya ibibazo bitatu byananiye abo basimbuye

0

Perezida Kagame yagaragarije abayobozi b’inzego zibanze ibibazo byugarije abaturage bimaze igihe ariko bikaba bitarabonerwa ibisubizo birimo  igwingira ry’abana, abayobozi batita ku baturage kubera kwirirwa mu nama no mu biro ndetse n’ikibazo cy’abana bo mu muhanda (abana b’inzererezi).

Ibi Perezida Kagame yabivugiyie i Gishari mu Karere ka Rwamagana aho yasozaga umwiherero w’abayobozi bashya b’inzego zibanze baherutse gutorwa mu matora aaheruka.

Umukuru w’Igihugu agaruka kuri ibi bibazo bihangayikishije abaturage yahereye ku igwingira ry’abana anagaragaza ko nta bisobanuro abayobozi babonera kuba abana b’Abanyarwanda bakigwingira.

“ Iyo abana bagwingiye babaye benshi bigira ingaruka ku gihugu cyose,… erega iyo abana bacu bagwingira n’Igihugu kiragwingira nicyo biba bivuze.” Perezida Kagame akomeza abaza aba bayobozi niba bashaka kuba Igihugu kigwingiye.

Perezida Kagame avuga ko nta bisobanuro abayobozi babonera kuba abana bakomeje kugwingira, ati: “ Habuze iki kugirango abana bareke kugwingira, mubisobanura mute? Habuze iki mwasabye iki ntimwagihabwa.” Perezida Kagame yakomeje atanga urugero rw’Uturere twa Musanze na Karongi nk’utugaragaramo igwingira cyane. Ku Karere ka Musanze, Perezida kagame yongeyeho ko kanakigaragamo umwanda.

Ibi bigarutsweho hashize umwaka Ubushakashatsi bwa 6 ku buzima n’imibereho by’abaturage, RDHS (Rwanda Demographic and Health Survey) bwashyizwe ahagaragara n’ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare bwerekanye ko 33% by’abana bari munsi y’imyaka 5 mu Rwanda bafite ikibazo cyo kugwingira.

Nyuma y’ikibazo cy’igwingira Perezida Kagame, yanibukije inshingano abayobozi birengangije yo gukemurira abaturage baje babagana ibibazo bitwaje ko bari mu nama.

“…, Abayobozi benshi bibera mu biro gusa, iyo abaturage babagezeho bibavunnye nabwo ntibababona kuko baba bari mu nama, inama ihera mu gitondo ikagera nimugoroba bikarangira umuturage asubiye aho yavuye.” Perezida Kagame yibaza ku biba byigwa muri izo nama za buri munsi.

“Nagiraga ngo mbabaze icyo inama muhoramo buri munsi zituma mudakemura ibibazo by’abaturage icyo ziba zigamije, inama muhoramo (abayobozi) hagati yanyu ni izo kugira gute?”

Minsitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi JMV, asabwe gusobanura iby’iki kibazo cy’abayobozi birirwa mu nama ntibakemure ibibazo by’abatuarge nawe yagize ati:

“Twemeranyijwe ko umuturage ariwe ugomba kuza ku isonga, Usibye n’abayobzoi birirwa mu nama hari n’abandi biriza abatuarge ku izuba babategereje mu nama, umuturage akahagera kare umuyobozi akahagera saa munani. Ibyo byose twemeranyijwe ko birangiye.” Minisitiri Gatabazi akomeza agira ati:

“ Ibi byose biterwa no kutagira igenamigambi, umuyobozi agategura inama ku munsi yari kwakiriraho ibibazo by’abaturage.”

Perezida Kagame utanyuzwe n’ibisobanuro by’izo nama ziba kenshi mu bigo bya Leta birimo Minisiteri, Intara n’uturere yavuze ko hari n’abazijyamo bagiye kwihisha kuko bishoboka ko hari abazijyamo bakirebera imipira na filimi byitwa ko bari mu nama.

Mu ijambo rye kandi Perezida Kagame yasoreje ku kibazo cy’abana bo mu muhanda avuga ko nacyo cyaburiwe igisubizo.

“ Hongeye kuzamuka ikindi cyorezo cy’abana bo ku muhanda,muri Kigali byongeye kuzamuka cyane ku buryo bimaze gutera umutekano muke, abana bato bari mu myaka 12 na 13 baba mu myobo no muri miferege. Ibyo ntiwabireba ngo ubure kwibaza ikibitera.”

Perezida Kagame yongeraho ati: “Nti mukarebe ikibazo gusa ngo muvuge ngo abana buzuye umuhanda basabiriza, biba cyangwa bateza umutekano muke ( Bakomeretsa abantu), icyo ni ikibazo kimwe tugomba gukemura ariko ikibazo cyangombwa kandi tugomba gukemura ni baturuka he naho tukahashakira umuti.”

Imibare igaragazwa n’ubushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2019 na Minisiteri yuburinganire n’iterambere ry’umuryango, igaragaza ko mu Rwanda habarirwa abana b’inzererezi 2883. Mu kwezi kwa 5 umwaka wa 2020 abana 1433 bari bamaze gusubizwa mu miryango. Uturere twa Nyarugenge, Gasabo na Kicukiro nitwo twagaragayemo abana benshi mu mujyi wa Kigali, ariko  n’uturere twa Rwamagana, Musanze, Rubavu, Rusizi na Huye natwo tuza mu dufite umubare munini w’abana b’inzererezi.

Perezida Paul Kagame yakebuye abayobozi b’inzego z’ibanze birirwa mu nama bakibagirwa abaturage babatoyePerezida Kagame na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney ubwo haririmbwaga indirimbo yubahiriza igihuguAbayobozi basabye kwita ku bifitiye abaturage akamaroMu bitabiriye aya mahugurwa harimo abajyanama bashya 310 mu gihe 148 aribo bari basanzwe. Abayobozi b’uturere bashya ni 15 mu gihe abari basanzwe ari 12

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleMuhayimana yahakanye ibyaha bya Jenoside aregwa mu ntangiriro z’urabanza mu mizi
Next articleKigali: Bagiye gutangira guhabwa urukingo rwa 3 rwa Covid-19

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here