Home Iyobokamana Ngiyi impamvu RGB yirukanye Biro Nyobozi ya ADEPR n’izindi nzego z’itorero

Ngiyi impamvu RGB yirukanye Biro Nyobozi ya ADEPR n’izindi nzego z’itorero

0

Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB, rwakuyeho inzego z’ubuyobozi muri ADEPR zirimo na Biro Nyobozi y’iri torero nyuma y’igihe kinini havugwamo ibibazo by’ingutu.

 

Abari abayobozi ba ADEPR (photo net)

Gututumba kw’ibibazo byo mu itorero rya ADEPR kwatangiye muri Kamena 2020 hafungwa Rev. Karangwa John wari Umuvugizi wungirije mu itorero mu gihe cy’amezi umunani ari mu gereza aho yari akurikiranyweho gukoresha inyandiko mpimbano.

Rev. Karangwa John yatawe muri yombi mu Ukwakira 2019 ashinjwa gukoresha inyandiko mpimbano, igihe yiyamamarizaga umwanya w’Umuvugizi wungirije muri ADEPR, kuko byasabaga ko uwiyamamariza uwo mwanya agomba kuba afite Impamyabumenyi y’ikiciro cya kabiri cya kaminuza (A0).

Icyo gihe yatanze impamyabumenyi yo muri Philippines n’iyo muri Uganda, biza kumenyekana ko ari impimbano atigeze ahiga. Ku wa 30 Kamena 2020 nibwo Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwemeje ko Rev Karangwa ari umwere ariko Ubushinjacyaha buhita bujuririra icyo cyemezo.

Uko ibibazo byo muri ADEPR byagiye bifata indi ntera

Agifungurwa , Rev. Karangwa John yasubiye mu mirimo anahabwa ibigenerwa umukozi birimo imodoka. Mu mezi umunani yamaze atari mu kazi yasabaga ADEPR miliyoni 28 Frw z’imishahara atahembewe.

Umuvugizi wa ADEPR, Rev Karuranga ku wa 23 Nyakanga 2020 yamugiriye inama yo kwandika ibaruwa agaragaza aho yari ari kugira ngo inzego z’itorero zihamenye zinagene ibikurikije amabwiriza itorero rigenderaho n’imicungire y’abakozi baryo.

Nyuma y’ibyo, umubano wa Rev Karuranga na Rev Karangwa wajemo ikibazo ndetse bigera no hanze y’itorero kugeza ubwo batangiye gushinjanya kumena amabanga y’itorero no gukoresha imbaraga z’ubuyobozi mu gukora ibinyuranye n’amategeko.

Ku wa 26 Kanama nibwo Inama y’Ubuyobozi ya ADEPR (CA) yahagaritse Rev Karangwa John mu mezi atatu ndetse Umuvugizi amwandikira ibaruwa amumenyesha icyo cyemezo ariko CA iza kuvuga ko cyatangajwe imburagihe, inasaba Rev Karuranga ibisobanuro by’iyo migirire ihabanye n’amahame ya ADEPR.

RGB yazanye umuti mu bibazo bya ADEPR

Ibyo byose byatumye RGB isihora Itangazo ryo kuri uyu wa Gatanu ryashyizweho umukono n’Umukuru wayo, Dr Usta Kaitesi rivuga ko abayobozi b’itorero bakuweho mu nyungu za ADEPR n’abanyamuryango bayo.

Rigira riti “Ikuyeho inzego za ADEPR zikurikira: Inteko rusange, Inama y’Ubuyobozi, Komite Nyobozi (Biro) na Komite Nkemurampaka guhera none tariki ya 2 Ukwakira 2020. Ikuye mu nshingano abasanzwe ari abakozi ba ADEPR bari mu bagize Biro Nyobozi n’Inama y’Ubuyobozi. Ihaye Madamu Umuhoza Aurélie inshingano zijyanye n’imicungire y’abakozi n’umutungo kugeza igihe abazayobora umuryango mu gihe cy’inzibacyuho bazashyirwaho.’’

Umuhoza Aurélie wahawe gukurikirana imicungire y’abakozi asanzwe ari Umuyobozi Ushinzwe Ubutegetsi n’Imari muri ADEPR.

RGB kandi yamenyesheje ko izagena uburyo ADEPR izayoborwa mu gihe cy’inzibacyuho.

Yakomeje iti “Musabwe gutegura ihererekanyabubasha rizakorwa ku wa Kane, tariki 8 Ukwakira 2020.”

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleKigali:Ntibabana n’imiryango yabo kubera kubura itumanaho(reseau) na murandasi(internet)
Next articleUmutoza wa Liverpool yavuze ku kunyagirwa 7-2 na Aston Villa

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here