Home Imikino Umutoza wa Liverpool yavuze ku kunyagirwa 7-2 na Aston Villa

Umutoza wa Liverpool yavuze ku kunyagirwa 7-2 na Aston Villa

0

Ikipe ya Liverpool yatsinzwe ibitego 7-2, bwa mbere mu mateka ikipe ifite igikombe itsinzwe ibitego birindwi muri shampiyona kuva mu 1953 ubwo Sunderland yatsindaga Arsenal 7- 1. 

Umukinnyi Ollie Watkins yatsinze ibitego bitatu wenyine muri uyu mukino batumye Liverpool itsindwa umukino wa kane muri shampiyona kuva mu kwezi kwa mbere 2019.

Umutoza Klopp yabwiye BBC Sport ati: “Twavuye mu mukino ubwo badutsindaga 1-0”. Iyi kipe Liverpool yegukanye igikombe cya shampiyona cya ‘saison’ ishize ubwo yarushaga Manchester City amanota 18 yose.

Rutahizamu Mohamed Salah niwe watsinze ibitero bibiri bya Liverpool kugeza ubwo byari 5 -2, ariko ntibyabujije Aston Villa gusongamo ibindi kuri stade yayo Villa Park. Klopp yagize ati: “Ni inde koko wakwifuza gutsindwa 7-2? Mu myaka ishize twaribwiye tuti tugiye gukora amateka. Ariko ubu ni ubwoko bubi bw’amateka.”

Yongeyeho ati “Twabonye amahirwe tutakoresheje, ariko iyo utsinzwe birindwi sinzi ko wavuga ngo byari kuba 7-7. Twakoze amakosa menshi cyane ndetse akabije rwose. Byahereye ku gitego cya mbere no ku bindi tugenda dukora amakosa akabije.”

Uyu mutoza Klopp avuga ko ubusanzwe iyo watsinzwe 1-0 uba ushobora gukora ibintu byose ukavayo. Avuga ko babigerageje ariko ngo buri mupira batakazaga bahitaga basatirwa cyane.

Ati: “Ibi ntawundi byabazwa uretse njyewe n’abakinnyi bange”.

Umunyezamu wa mbere wa Liverpool Alisson ntabwo yakinnye uyu mukino kubera imvune y’urutugu, rero uwamusimbuye Adrian ni nk’aho yahaye Villa impano y’igitego cya mbere.

Gusa umutoza Klopp avuga ko Alisson ashobora kutagaruka vuba, na nyuma y’ikiruhuko cy’imikino y’amakipe y’ibihugu.

Mporebuke Noel

 

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleNgiyi impamvu RGB yirukanye Biro Nyobozi ya ADEPR n’izindi nzego z’itorero
Next articleMuri Mali, abasirikare bihaye imyanya ikomeye muri guverinoma nshya

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here