Umukaridinari wari mu bari bafite amabanga akomeye i Vaticani kwa Papa, Giovanni Angelo Becciu, yavuye ku mirimo ye bitunguranye ariko avuga ko yategetswe na Papa Francis.
Uyu mukaridinari avuga ko yaketsweho gukoresha umutungo wa Kiliziya awihera benewabo, nyamara we agahakana ibyo ashinjwa. Kardinari Becciu yari umwe mu begereye cyane Papa, akaba yarigeze kuba ashinzwe amabanga mu bunyamabanga bwa leta ya Vaticani.
Ntibikunze kubaho aho abantu bo ku rwego rwo hejuru i Vaticani bakurwa mu kazi, kandi na Vaticani nta byinshi yabivuzeho mw’itangazo ryasohotse ku wa kane tariki 24 Nzeri 2020.
Gusa uyu mu kardinari w’imyaka 72 yabwiye ikinyamakuru Domani cyo mu Butaliyani ko yategetswe kwegura kuko yaketsweho ko yahaye benewabo amafaranga ya Kiliziya.
Becciu avuga ati: “Nta n’urufaranga na rumwe nigeze niba. Nta genzura ndimo gukorwaho, ariko ariko banshyize imbere y’ubutabera nakwisobanura”.
Nkuko BBC yabitangaje, uyu mukaridinari yanavuze ko atazi ibyabaye kuri papa ngo nawe ntabyiyumvisha kuko we na Papa bari agate k’inkubirane.
Yagize ati “Nyuma rero nibwo Papa yambwiraga ko atakinyizeye kuko yabonye amakuru yahawe n’abacamanza bamubwira ko nakoze icyaha cyo kunyereza umutungo”.
Kardinari Becciu ashimangira ko habaye ukutumvikana, akongera kandi ati: “Niteguye gusobanurira Papa byose. Nta cyaha na kimwe nakoze”.
Uyu mukardinari Giovanni Angelo Becciu ni umutaliyani wamaze imyaka ya mbere akora mu rwego rushinzwe ububanyi n’amahanga i Vaticani.
Papa Francis niwe wamugize umukardinari mu 2018, yongeye kumvikana mu binyamakuru byo mu Butaliyani avuga ati: “Ni igihombo kuri ngewe, umuryango wange, abanyagihugu b’igihugu cyange. Nabyemeye kubera urukundo mfitiye Kiliziya na Papa”.
N’aho mubyo ashinjwa harimo ibijyanye n’amasezerano ajyanye n’inyubako ya Londres ivugwa ko yaguzwe mu mutungo wa Kiliziya, nyamara Kardinari Becciu we siko abibona.
Mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa gatanu tariki ya 25 Nzeri 2020, uyu mukardinari yavuze ko Papa yamushinje ko yakoresheje nabi umutungo wa Kiliziya akawushyira mu ma koperative n’ubucuruzi bya benewabo.
Ibinyamakuru byo mu Butaliyani kandi bivuga ko Papa atanejejwe n’uburyo impano yo gufasha abakene yitwa Peter’s Pence yagiye gukoreshwa mu bindi bitari byagenwe.
Kardinari Becciu azakomezwa kwitwa Kardinari nubwo nta ruhare azagira mu gutora undi mu Papa.
Mporebuke Noel