Mu Rwanda no ku Isi, kuri uyu munsi Abayislamu bizihije umunsi wa Eid El Fitr, uyu munsi mukuru usoza igisibo gitagatifu cya Ramadhan, Perezida Paul Kagame yabifurije kugubwa neza mu mahoro n’ibyishimo.
Hasozwa igisibo cya Ramadhan, isengesho ry’umunsi mukuru wa Eid El Fitr ryabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambi, aho abitabiriye iri sengesho bageraga kuri 500 gusa, kubera kwirinda icyorezo cya Covid 19.
Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda Paul Kagame, mu butumwa yacishije ku rukuta rwe rwa Twitter, yagize ati “Umunsi mwiza wa Eid al-Fitr ku Bayislamu bose mu Rwanda no ku Isi. Tubifurije kugubwa neza mu mahoro n’ibyishimo. Eid Mubarak!.”
Mufti w’u Rwanda Sheikh Salim Hitimana, yavuze ko ari ibyo gushimira Imana kuba babashije kwizihiza umunsi mukuru wo gusoza igisibo cya Ramadan bateraniye hamwe. Kugeza ubu mu misigiti 665 iri mu Rwanda, kimwe cya kabiri cyayo niyo ikora, indi yarafunzwe kubera icyorezo cya Coronavirus.
Mporebuke Noel