Home Imikino Hans Michael na Luis Fuertes nibo bahanganiye umwanya w’umuyobozi wa tekiniki...

Hans Michael na Luis Fuertes nibo bahanganiye umwanya w’umuyobozi wa tekiniki muri Ferwafa

0

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA, rimaze gushyira hanze urutonde rwanyuma rw’abagabo babiri bahanganiye umwanya w’ubuyobozi bwa tekiniki muri iri shyirahamwe.

Umudage Hans Michael Weiss n’umunya Spain Luis Fuertes Sastre, nibo bonyine Ferwafa yagaragaje ko bujuje ibyangombwa byasabwaga ku guhatanira uyu mwanya umaze igihe ku isoko uhatanirwa n’abagera kuri 27 biganjemo abanyamahanga kuko abanyarwanda basabye aka kazi bari batanu gusa.

Hans Michael Weiss si izina rishya mu bakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda kuko yawubayemo imyaka 3, kuva mu mwaka wa 2007 kugeza 2010 akuriye tekiniki muri Ferwafa akaba icyo gihe izi nshingano yarazifatanyaga no gutoza ikipe y’igihugu y’abaarengeje imyaka 20 n’iyabatarengeje 23.

Luis Fuertes Sastre nawe si mushya mu mupira wa Afurika kuko yayoboye ibijyanye na tekiniki mu ishyiramwe ry’umupira w’amaguru muri Mauritania , anashimirwa akazi yahakoze kuko yahavuye ikipe yo mu Bushinwa ikubye umushahara yahembwaga inshuro eshatu.

Mu banyarwanda bagaragaje ubushake bwo kujya muri uyu mwanya bakabura ibyangombwa harimo; Seninga Innocent, Hitimana Thierry,Nshimyumuremyi, Jasmine M Bishop na Rukundo Eugene. ku rutonde rw’ababuze ibyangombwa hagaragaraho n’umutoza Yvan Minnaert watoje amakipe nka Rayon sport na Mukura VS.

Ferwafa ntivuga igihe aba bombi bazakorera ikizamini cya nyuma kuko ivuga ko izabamenyesha ku giti cyabo. Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ryari rimaze igihe nt muntu rifite muri uyu mwanya nyuma yuko Habimana Hussein arangije kontaro ye y’imyaka itanu yari yarasinye.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleIdamange yanze kuburana avuga ko ashaka kuburana nka Rusesabagina
Next articlePaul Kagame yifurije Abayislamu umunsi mwiza wa Eid al-Fitr
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here