Home Ubutabera Idamange yanze kuburana avuga ko ashaka kuburana nka Rusesabagina

Idamange yanze kuburana avuga ko ashaka kuburana nka Rusesabagina

0

Urubanza rwa Idamange Yvonne rwatangiye kuburanishwa mu mizi n’urukiko rwakoreye mu karere ka Nyanza mu majyepfo mu gihe we yari i Kigali muri gereza afungiyemo. Yavuze ko atiteguye kuburana.

Hifashishijwe ikoranabuhanga ry’amashusho, urukiko rwavuze ko Idamange aregwa ibyaha bitandatu birimo: guteza imvururu muri rubanda, gutanga amakuru y’ibihuha yifashishije ikoranabuhanga no gupfobya jenoside.

Ahawe umwanya ngo abivugeho, Idamange wari wicaranye n’abunganizi be babiri mu cyumba cya gereza ya Nyarugege i Mageragere, yavuze ko atiteguye kuburana, atanga impamvu.

Yavuze ko mu cyumweru gishize aribwo yamenyeshejwe ko azaburana, ko atashoboye kubonana n’abamwunganira kubera icyo gihe gitoya kandi aregwa ibyaha byinshi.

Yavuze ko hari imbogamizi ku kwitabira urubanza i Nyanza kandi afungiye i Kigali, kandi ko abatangabuhamya be, umuryango we, n’abashaka gukurikirana urubanza rwe bitaborohera kujya bajya i Nyanza mu rubanza.

Urugereko rw’urukiko rukuru ruburanisha ibyaha byambukiranya imipaka rukorera i Nyanza ari narwo rwahawe uru rubanza rwavuze ko ruburanishwa gutyo ku mpamvu zo kwirinda Covid-19.

We yavuze ko Covid n’i Nyanza ihari, ndetse avuga ko ashaka kuburana “imbonankubone nk’uko biri kugenda mu rubanza rwa Rusesabagina”.

Abunganira Idamage nabo basabye ko urwo rubanza ruba imbonankubone, inteko iruburanisha ikaza i Kigali kuko akarere ka Nyanza kashyizweho ingamba zidasanzwe zo kwirinda Covid.

Idamange yaburanye ari kumwe n'abunganizi babiri mu cyumba cy'aho afungiye muri gereza ya Mageragere
Idamange yaburanye ari kumwe n’abunganizi babiri mu cyumba cy’aho afungiye muri gereza ya Mageragere

Idamange yavuze ko afite ikibazo cy’umutekano muri gereza afungiyemo kuko ngo abacungagereza bamubangamira, ndetse hari abamubwiye ko ‘basabwe gucisha bugufi Yvonne’.

Yavuze ko ibyo bikorwa kuko ‘yamagana amanyanga abera muri gereza’, aho yavuze ko imfungwa yemererwa guhamagaraza ‘pack’ y’amafaranga 500 kuri telephone mu cyumweru, ariko abacungagereza bakagura iya 150Frw.

Yagize ati: “Sinshobora kwemera akarengane, ibyo bintu narabivuze niyo mpamvu bakomeza kungendaho.”

Idamange yasabye urukiko ko rumuha amezi abiri kugira ngo ashobore kwiga dosiye ye neza.

‘Amezi abiri ni igihe kinini’

Ubushinjacyaha bwavuze ko guhabwa igihe k’uregwa ari uburenganzira bwe, gusa ko amezi abiri asaba ari igihe kinini, busaba urukiko kureba igihe gikwiriye.

Ubushinjacyaha bwavuze ko uru rubanza ubundi rugomba kuburanishirizwa ku cyicaro cy’uru rukiko [i Nyanza], bunenga ibyo kuvuga ko abatangabuhamya byabagora kuko ngo atari urwa mbere rwaba ruhabereye.

Bwanenze kandi kuba uregwa adashaka kuburana hifashishijwe vídeo kandi ngo ari bwo buryo bushoboka bwo kwirinda icyorezo cya Covid-19, buvuga ko ntagikwiye kubuza ko bukoreshwa.

Nyuma yo kumva impande zombi, urukiko rwavuze ko igihe uregwa asaba ari kirekire cyane.

Rwamuhaye igihe kingana n’ukwezi, ruzasubukurwa tariki 15/06 ku cyicaro cy’uru rukiko i Nyanza kandi ababuranyi bose bari ku rukiko.

Urukiko ruvuga ko kubera uburemere bw’uru rubanza rutakomeza kuburanishwa ku ikoranabuhanga, keretse habaye imbogamizi zitewe na Covid-19.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articlePerezida Kagame yazamuye mu ntera abasirikare yohereza n’abandi gukorera hanze y’Igihugu
Next articleHans Michael na Luis Fuertes nibo bahanganiye umwanya w’umuyobozi wa tekiniki muri Ferwafa
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here