Perezida Kagame akaba n’umugaba w’ikirenga w’ingabo kuri uyu wambere ayoboye umuhango wo gusoza amasomo y’abanyeshuri bagiye kwinjira mu Ngabo z’u Rwanda bari ku rwego rw’aba ofisiye bato 721.
Ni umuhango uri kubera mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare riri i Gako mu Karere ka Bugesera.
Aba bofisiye barahita binjira mu gisirikare cy’u Rwanda mu buryo bwemewe n’amategek nyuma yo kwambikwa amapeti na Perezida Kagame. ni umuhango witabirwa n’inshuti n’ababyeyi b’ababa bari bwambikwe amapeti.
Abagiye kwambikwa amapeti uyu munsi bafite umwihariko wo kuba barakurikiranye amasomo ya gisirikare bayafatanya n’amasomo y’ubumenyi busanzwe bwa kaminuza arimo ubuvuzi, engeneering n’ibindi. benshi muri bo bakaba baratangiye aya masomo mu mwaka w’ 2016.
Abagiyie kwambikwa amapeti si ubwamebre bahuye na Perezida Kagame kuko kuwa 29 Ukwakira 2020 baganiriye nawe ubwo amasomo yabo yari arimbanyije.
Kuwa 16 Ugushyingo 2019 nibwo Perezida Kagame yaherukaga guha ipeti abofisiye bato mu mmuhango n’ubundi wari wabereye mu ishuri rikuru rya Gisirikare i Gako.