Home Amakuru Perezida Museveni yarahiriye kuyobora manda ya gatandatu mu birori bidasanzwe

Perezida Museveni yarahiriye kuyobora manda ya gatandatu mu birori bidasanzwe

0

Yoweli Kaguta Museveni yatsinze amatora muri mutarama uyu mwaka gusa ni amatora ataravuzweho rumwe imbere mu gihugu no hanze.

Umutekano wari wakajijwe mu murwa mukuru, Kampala, mbere y’irahira rye. Abakuru b’ibihugu byinshi bo muri Afurika y’Iburasirazuba ndetse n’ahandi ku mugabane wa Afurika bitabiriye uyu muhango –  

Ku wa mbere, abapolisi bavuze ko abantu barenga 40 batawe muri yombi bazira umugambi wo guhungabanya uwo muhango.

Mu bakuru b’ibihug barenga 10 bitabiriye uyu muhango barimo;

Évariste Ndayishimiye (Burundi), Mohamed Abdullahi Mohamed (Somalia), Emmerson Mnangagwa (Zimbabwe), Salva Kiir (South Sudan), Hage Gottfried Geingob (Namibia) and Alpha Conde (Guinea).

Abandi ni Sahle-Work Zewde (  Ethiopia), Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo (Democratic Republic of Congo), Nana Addo Dankwa Akufo-Addo (Ghana), Samia Suluhu (Tanzania) na Uhuru Kenyatta (Kenya).

U Rwanda rwari ruhagarariwe muri uyu muhango n’umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane ushinzwe umuryango wa Afuria y’uburasirazuba Prof Nshuti Manasseh.

Ibi birori byaranzwe n’akarasisi kadasanzwe kerekniwemo abasirikare b’iki Gihugu  n’ibikoresho bya gisirikare birimo indege z’intambara zakoze akarasisi mu kiere n’abasirikare bazimanukamo bakoresheje imigozi.

Iyi manda y’imyaka itanu izarangira Perezida Musveni yujuje imyaka 40 ku butegetsi bwa Uganda yegezeho avuye mu ishyamba mu mwaka w’1986 ubwo yatsindaga ingazo za obote wategekaga icyo gihe.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleUrubanza ruregwamo rusesabagina na bagenzi be rwimuwe
Next articlePerezida Kagame yazamuye mu ntera abasirikare yohereza n’abandi gukorera hanze y’Igihugu
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here