Home Ubutabera Urubanza ruregwamo rusesabagina na bagenzi be rwimuwe

Urubanza ruregwamo rusesabagina na bagenzi be rwimuwe

0
Paul Rusesabagina n'abunganizi be

Urwego rw’ubutabera mu Rwanda rwatangaje ko rwimuye urubanza ruregwamo Paul Rusesabagina na bagenzi be bo muri FLN rwari ruteganyijwe gukomeza kuri uyu wa kane taliki 13 Gicurasi 2021.

Uru rubanza rumaze igihe Paul rusesabagina yararwikuyemo yanga no kongera kugaruka mu rukiko ahitamo kwigumira muri gereza ya Nyarugenge rwimuriwe kuwa gatanu taliki ya 14 Gicurasi 2021 bitewe n’umunsi w’ikiruhuko uri kuri uyu wa kane. Ni umunsi w’ikiruhuko wa Eid ef Fitl, umunsi abayoboke b’idini ya Isilamu basorezaho igisibo baba bamazemo ukwezi.

Urubanza rwa Paul Rusesabagina na bagenzi be ruburanishwa n’urukiko rukuru urugereko rwa Nyanza ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka. urubanza rubera mu mujyi wa Kigali rugakurikiranwa hifashishijwe ikorana buhanga no kuri televiziyo na radiyo zitandukanye

Uru rubanza rurimo Paul Rusesabagina wari Perezida w’Impuzamashyaka MRCD, Nsabimana Callixte wiyise Sankara na Herman Nsengimana bahoze ari abavugizi b’umutwe w’inyeshyamba wa FLN, n’abandi barwanyi 18.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleManchester City yegukanye igikombe cya 7 cya shampiyona y’Ubwongereza
Next articlePerezida Museveni yarahiriye kuyobora manda ya gatandatu mu birori bidasanzwe
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here