Home Imikino Rayon sport yikuye mu gikombe cy’amahoro kubera “akajagari”

Rayon sport yikuye mu gikombe cy’amahoro kubera “akajagari”

0

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwatangaje ko bwafashe icyemezo cyo gukura iyi kipe mu Gikombe cy’Amahoro bitewe n’akajagari kari mu mitegurire yacyo.

Iki cyemezo cyatangajwe na Perezida w’Umuryango Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele, mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Gatatu ku cyicaro cy’ikipe ku Kimihurura.

Yagize ati ““Ibi byatunaniye biraturenga, dusanga tutagomba gukora ibintu hutihuti ngo abakinnyi tubabwire ngo muzakina ku wa Gatanu, mwongere ku Cyumweru. Twabonye ko ari ukutabihriza amategeko no kutuvuna. Babikora ku bushake cyangwa batabishaka.”

Yakomeje agira ati “Twabahagamaye kugira ngo tubabwire ko nka Rayon Sports ikundwa na benshi, amategeko yajya yubahirizwa, ibyo badutuyeho tutabishobora. Twamenyesheje FERWAFA ko Igikombe cy’Amahoro tukivuyemo.Ibihano badufatira turabyiteguye. Hakwiye guhinduka imikorere. Ntabwo tuzahora mu bintu nk’ibi.”

Iki cyemezo cyafashwe nyuma y’uko mu buryo butunguranye, FERWAFA yasubitse umukino wa 1/8 wo kwishyura wagombaga guhuza Rayon Sports na Intare FC saa 12:30 mu Bugesera.

Rayon sport siyo kipe yambere isezeye muri iri rushanwa ivuga ko ibitewe n’akajagari karirimo kuko na Gasogi United yasezeye ku ikubitiro ishinja ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda imikorere mibi no kutubahiriza amategeko.

Igikombe cy’amahoro cya 2022-2023, cyaranzwe no kwivanamo kw’amakipe kuko AS Kigali niyo yanze ku kitabira ku ikubitiro n’ubwo yari yariyandikishije.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleUbuzima butangaje muri gereza ya Arusha, Abagore no kwiyahura
Next articleIdamange yavuze ko atajuriye
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here