Umuryangwo w’abibumbye uratangaza ko hishwe abaturage 20 abandi benshi bagashimutwa mu mirwano yabereye mu burasura zuba bwa Repubulika ya Kongo.
Abapfuye barimo abana ndetse n’abarwayi nibura bane batwitswe ari bazima batwikirwa ku ivuriro ry’itorero mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Iki gitero cyashinjwaga abarwanyi bo mu mutwe w’ishami za Leta ya Kisilamu Allied Democratic Force (ADF).
Uzwi nk’umutwe witwaje intwaro uhitana abantu benshi ukorera muri iki gihugu kandi ufatwa nk’umutwe w’iterabwoba ku rwego rw’isi.
Ababibonye bavuga ko hakomeje imirwano ikaze mu ntara ya Kivu y’amajyaruguru aho ingabo za Kongo n’ingabo z’umuryango w’abibumbye zishinzwe amahoro zirimo kwinjiza abarwanyi bashya.
Ibitero by’inyeshyamba byatangiye ku wa kane ushize ubwo umutwe witwaje intwaro wibasiye ivuriro ryaho mu mujyi wa Lume – aho bishe abantu benshi barimo abarwayi bane batwitse ari bazima mu kigo nderabuzima.
Ingabo z’umuryango w’abibumbye muri DR Congo zivuga ko amazu magana yo mu midugudu yegeranye’iryo vuriro nayo yasenywe.
Abantu benshi barimo byibuze abana 30 baburiwe irengero kandi bikekwa ko bashimuswe na ADF.
DR Congo ikungahaye ku bucukuzi bw’amabuye y’agaciro bikaba byarayiteje ibibazo birimo kuvuka ubutitsa kw’imitwe yitwaje intwaro intwaro irimo na ADF.
ADF, iri gukora ibi muri Congo mu gihe hari ingabo za Uganda UPDF, zirikurwana n’uyu mutwe wa ADF.
Abayobozi b’umuryango w’ibihugu by’Afurika y’iburasirazuba mu kwezi gushize bemeye kohereza ingabo z’akarere mugufasha leta ya congo kurwanya imitwe yose irwanira mu burasirazuba bwa Congo.
Gusa na n’ubu uyu mutwe nturashyirwaho ntiharanatangazwa igihe n’uburyo uzajyayo.