Home Politike Twashimishijwe n’uko Bucyibaruta yahamijwe ibyaha -Ibuka

Twashimishijwe n’uko Bucyibaruta yahamijwe ibyaha -Ibuka

0

Umuryango IBUKA uhagarariye abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi uvuga ko wakiriye neza kuba Laurent Bucyibaruta wahoze ari perefe wa Gikongoro mu majyepfo y’igihugu yahamijwe ibyaha bya jenoside n’urukiko rwo mu Bufaransa.

Ku wa kabiri rwamukatiye gufungwa imyaka 20, nyuma yo gusanga ahamwa n’ubufatanyacyaha muri jenoside yakorewe Abatutsi.
Laurent Bucyibaruta, w’imyaka 78, ni we Munyarwanda wa mbere wo ku rwego rwo hejuru cyane uburanishirijwe mu Bufaransa kuri jenoside. Ashobora kujuririra icyo gihano yakatiwe.

Egide Nkuranga ukuriye umuryango IBUKA, avuga ko uyu muryango wishimira “n’uko urubanza rwabaye nibura akaburanishwa ku byo yacyekwagaho”.
Yagize ati: “Icyo rero twakiriye neza navuga ni uko hariho ibyo yashinjwaga byamuhamye.

“Igihano yabonye, mu by’ukuri kuvuga ngo umubare w’imyaka 20, niyo yari gukatirwa [imyaka] 10, niyo yari gukatirwa 15, icy’ingenzi ni uko yahamijwe ibyaha noneho agakatirwa, iby’imibare byo ntumbwire ngo twishimiye ko ari imyaka 20.

“Icyo twumvaga wenda kubera ibirego byari biri kuri we, ni uko twatekerezaga ko wenda yabona igihano cya burundu, ariko n’imyaka 20 nta kibazo”.
Nkuranga avuga ko bifuza ko n’abandi bacyekwaho kugira uruhare muri jenoside yakorewe Abattsi bari mu Bufaransa bazaburanishwa “kugira ngo tubone ubutabera nta kindi ni cyo twifuza”.

Bucyibaruta yaburanishijwe hagendewe ku birego byatanzwe n’ubushinjacyaha bw’Ubufaransa n’imiryango irimo na IBUKA, ishami ryayo ryo mu Bufaransa, nkuko Nkuranga abivuga.

Dosiye ye yari ishingiye kuki?

Uru rubanza rwa Bucyibaruta rwari rushingiye ku nama ziswe iz'”umutekano”, yategetse ko zikorwa cyangwa izo yitabiriye, abashinjacyaha bavuze ko zateguriwemo kwica Abatutsi babarirwa mu bihumbi mu cyahoze ari perefegitura ya Gikongoro.

By’umwihariko, Bucyibaruta yashinjwaga gushishikariza abatutsi babarirwa mu bihumbi guhungira mu ryari ishuri ry’imyuga rya Murambi, abizeza kuhabahera ibiribwa, amazi n’uburinzi.

Ariko hashira iminsi nyuma yaho, ku itariki ya 21 y’ukwezi kwa kane, abatutsi babarirwa mu bihumbi za mirongo bakahicirwa – mu cyabaye kimwe mu bice by’icuraburindi ryinshi mu bihe byaranze jenoside yakorewe Abatutsi.

Urukiko rwanasuzumye uruhare Bucyibaruta mu bwicanyi bwakorewe abanyeshuri b’abatutsi barenga 90 bigaga ku ishuri ryisumbuye rya Marie Merci ry’i Kibeho, ubu ni mu karere ka Nyaruguru, ku itariki ya 7 y’ukwezi kwa gatanu mu 1994.

Rwanasuzumye kandi uruhare rwe mu bwicanyi bwakorewe imfungwa z’abatutsi – zirimo n’abapadiri batatu – kuri gereza ya Gikongoro.

‘Nabuze ubutwari?’

Muri uru rubanza rwatangiye mu kwezi kwa gatanu uyu mwaka, Bucyibaruta yahakanye kugira uruhare mu bwicanyi.
Ubwo iburanisha ryarangiraga ku wa kabiri, AFP isubiramo amagambo ya Bucyibaruta abwira urukiko ati: “Sinigeze na rimwe mba ku ruhande rw’abicanyi”.

Mu butumwa busa nk’ubwo yageneye abarokotse jenoside, yagize ati: “Ndashaka kubabwira ko igitekerezo cyo kubasigira abicanyi kitigeze na rimwe cyinjira mu mutwe wanjye”.

Yongeyeho ati: “Nabuze ubutwari? Nashoboraga kuba narabarokoye? Ibyo bibazo, uko kwicuza ndetse, bimaze imyaka 28 bitamvamo”.
Abanyamategeko bamwunganira bari basabye urukiko gufata “icyemezo cya gitwari” rukamugira umwere.
Bucyibaruta, uba mu Bufaransa kuva mu mwaka wa 1997, afite ibibazo by’ubuzima, ndetse yari yemerewe gukomeza gufungirwa iwe muri uru rubanza kugira ngo akomeze kuvurwa.

Mu manza zabanje mu Bufaransa, abantu bane mu manza eshatu bahamijwe ibyaha bya jenoside yakorewe abatutsi.
Abo ni Claude Muhayimana wahoze ari umushoferi wo kuri hoteli wakatiwe gufungwa imyaka 14, na Pascal Simbikangwa wari kapiteni mu zari ingabo z’u Rwanda wakatiwe gufungwa imyaka 25.

Hari kandi na Octavien Ngenzi na Tito Barahira babaye ba burugumesitiri b’iyari komine Kabarondo mu burasirazuba bw’u Rwanda, bakatiwe gufungwa burundu.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleRDC: Hishwe abantu benshi abandi batwikwa ari bazima
Next articleUganda: Ahakomoka abarwanyi b’ubumutwe wa M23 hamenyekanye
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here