Home Uncategorized “Turasaba abaminisitiri kongera amasaha yo gukinga isoko”-Abacuruzi

“Turasaba abaminisitiri kongera amasaha yo gukinga isoko”-Abacuruzi

0

Nyuma yo gushyira abanyakigali muri Guma mu Rugo, abacuruzi bagasabwa gufunga ibikorwa byabo saa kumi nimwe, bamwe mu bacururiza mu isoko rya Kimironko barasaba leta kongera isaha yo gucuruza, ngo kuko ibyemezo bafatiwe byabakururiye igihombo gikabije.

Isoko rya Kimironko

Nyirahabimana console, umucuruzi w’imbuto twamubajije uburyo bubahiriza amabwiriza yo kwirinda Covid-19 n’uburyo bakira abaguzi baje guhaha; yavuze ngo icya mbere bakora bagiye kwinjira mw’isoko ni ugukaraba intoki kenshi guhana intera no kwambara agapfukamunwa neza. Umuguzi ubagana bareba ko yambaye agapfukamunwa neza, bakamwibutsa ko agomba guhana intera y’imetero imwe mbere y’uko bamuha ibyo akeneye.

Nyirahabimana Console, Umucuruzi mw’isoko rya Kimironko

Kubinjyanye n’ubucuruzi uko buhagaze ubu yavuze ko bari gukorera mu gihombo.

Nyirahabimana ati; “ Abatugana abenshi babasubiza inyuma iyo bageze mu nzira kubera amasaha yabacitse bavuye mu kazi kabo. Ikindi kurangura biragoye, abakiriya nabo ntabo, turacyasora nk’uko twasoraga mbere. Turabangamiwe cyane.”

Yashoje asaba ubuyobozi ko bwabagabanyiriza imisoro, no kongera amasaha yo gucuruza.

Niyomufasha Marie Claire, umucuruzi mw’isoko rya kimironko, we yavuze ko ubu abakiriya baza gahoro kuko uwaguraga ikiro cy’imbuto ubu asigaye ahaha inusu ngo umwana we aticwa n’inzara.

Ngo ikibabaje nuko abaguzi badapfa kuboneka kubera amasaha ngo baze guhaha, bakaba basaba ko mu nama yabaminisiti yubutaha bakongera amasaha yo gutaha. yoneyeho ko ikibazo gikomeye bafite ari imbuto zabo zibora bakazijugunya bagahomba kubwo kubura abakiriya.

Niyomufasha Marie Claire
Bakundukize ucuruza ibirayi

Undi umucuruzi witwa Bakundukize, yadutangarije ko ingamba zo bazikurikiza nk’uko Leta ibibasaba kuko iyo uzishe bahita bakujyana kuri Polisi ugafungwa. Imbogamizi bafite ni uko abakiriya ntabaza kubera amasaha aba yabacitse bakiri mu kazi, ubu haza umwe umwe ugasanga baramurwanira.

Akomeza avuga ko ubu ba bafungisha isoko guhera saa kumi nta mukiliya ba bona ngo ubu isoko rimeze nkiriri muri guma mu rugo.

Urayeneza Speciose, we yavuze ko bafite ikibazo cy’abaguzi babuze, Ati; “Nge ncuruza amashaza n’ibitonore ariko kugirango bingereho biba bihenze cyane.

Urayeneza Speciose

Bahizi Innocent ni umuyobozi uhagarariye abacuruzi mu isoko rya Kimironko.

Yagize ati:“Twese tuzi aho iki cyorezo kigejeje isi dukangurira abacuruzi tubabwira guhana intera hagati yabo, bagakaraba intoki ndetse naho bacuruza bakicarana umuti mu gihe habaye ho gukora ku mafaranga bakawifashisha nubwo benshi bishyurwa ku buryo bw’Ikoranabuhanga nkuko tubibakangurira ikindi dufite indangururamajwi ibibutsa buri minota 30 ko bagomba kwirinda kandi umuntu uje guhaha ntagomba kurenza iminota 20 ari muri isoko.”

Bahizi Innocent uhagarariye abacuruzi mu isoko rya Kimironko

Ku kibazo cy’abaguzi babuze yavuze ko ahubwo harimo ikibazo cy’ubukene. Ati; “None ubu Leta ntirimo igaburira abantu mu midugudu, ni ikibazo cy’uko nta mafaranga ahari, si uko ibicuruzwa byabuze ababigura kuko abantu bari mu rugo”.

Twavuganye na bamwe bari baje guhaha batubwiye ko ubu hari ikibazo cy’amasaha abafatira mu nzira bavuye mu kazi, bagasanga isoko ryafunzwe bakajya guhahira mu tubutiki tubahenda, ugasanga bimwe mu byo bakeneye bitahaboneka.

Twagerageje kandi kuvugana na bamwe mu abaturage birirwa bahagaze imbere y’amaduka tubabaza impamvu batakurikiza amabwiriza yo kwirinda Covid-19; batubwira ko akazi kabuze kubera ikibazo cya korona bakarambirwa no kuguma mu ngo ntacyo barimo gukora.

Uko abacuruzi n’abakiriya birinda Covid-19
Umbuto zaraboze kubera kubura abaguzi
Guhana intera biracari ikibazo mw’isoko rya Kimironko

Nyuma yo gushyira Abanyakigali muri Guma mu Rugo, Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima mu Rwanda, RBC, cyahise gitangiza uburyo bwo gupima abaturage bose akagari ku kandi.

Ni gahunda igamije gupima abarenga ibihumbi makumyabiri (20 000) muri Kigali, ikazakomeza no mu tundi turere tw’igihugu hagamijwe kureba uko icyorezo gihagaze mu Rwanda.

Muri iyi gahunda hari gupimwa abaturage bafite hejuru y’imyaka 70, abafite indwara zidakira n’izindi.

Iyi nkuru yatewe inkunga n’umuryango IMS

Amani Ntakandi

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleCourts grappling with backlog of cases due to Covid-19
Next articleNdera: Covid-19 yatumye Mukangoboka atabona abunzi ngo akemurirwe ikibazo

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here