Home Uncategorized U Rwanda rwizihije ubwisanzure bw’itangazamakuru runitegura kuburana ikirego cyo kuriniga

U Rwanda rwizihije ubwisanzure bw’itangazamakuru runitegura kuburana ikirego cyo kuriniga

0

U Rwanda rwizihije umunsi w’ubwisanzure bw’itangazamakuru leta itegura abanyamategeko bayo kuburana n’umwe mu banyamakuru wamaze  kuregera urukiko rw’ikirenga asaba ko  amwe mu mategeko abangamira ubwisanzure ahinduka.

Umunyamakuru Byansi Samuel Baker asanga hari amategeko atatu avuga ko abangamiye ubwisanzure bw’itangazamakuru akaba anahabanye n’ibiteganywa n’itegekonshinga mu bwisanzure bw’itangazamakuru.

Byansi Samuel afashijwe n’umuryango ufasha abantu mu by’amategeko Legal Aid Forum (LAF),  yashyikirije ikirego urukiko rw’ikirenga ari na rwo rushinzwe kurinda itegekonshinga taliki ya 2 Gicurasi 2021 umunsi umwe mbere yuko hizihizwa umunsi mpuzamahanga w’ubwisanzure bw’itangazamakuru wizihizwa taliki y 3 Gicurasi buri mwaka.

Ingingo zo mu mategeko atandukanye arimo: itegeko ry’imiburanishirize y’imanza z’inshinjabyaha rya 2019, itegeko rigena ibyaha n’ibihano rya 2018 n’itegeko  ry’itangazamakuru rya 2013 nizo asaba urukiko rw’ikirenga gukurwaho cyangwa guhinduka.

Umunyamakuru ukora cyane inkuru zicukumbuye Byansi Samuel Baker, avuga ko  ingingo zo muri aya mategeko asaba ko zivaho cyangwa zihinduka zizamenyekana ubwo urubanza ruzaba rutangiye kuko ubu hakirebwa inyungu afite mu kuregera urukiko asaba ko zihinduka.

Ku bijyanye no kuba yararegeye urukiko ku giti cye adafatanyije n’abandi banyamakuru cyangwa ngo areke amashyirahamwe cyangwa imiryango irengera itangazamakuru abe ari yo iregera urukiko.

Ati “Nta bufatanye buba mu banyamakuru  ubu byaba bigoye ko twishyira hamwe ngo tugere kuri iki kintu kuko ntidukunze kumva ibintu kimwe, ikindi ndi umunyamakuru mfite uburenganzira bwo gusaba ko izi ngingo zihinduka kuko mbifitemo inyungu.”

Byansi anavuga ikimushimishije muri uru rubanza n’ubwo atarutsinda.

Ati “Izi ntabwo ari imanza z’inshinjabyaha ngo uzatsindwa azafungwa cyangwa ahanwe ukundi, izi ni imanza zo kungurana ibitekerezo kandi na leta iba ikeneye kumva ibitekerezo by’umunyamakuru, nizeye ko urukiko ruzabyumva rukabifataho umwanzuro  utabangamiye itangazamakuru kandi n’iyo ntacyahinduka byaba byumvikanye hagatangira ibiganiro mpaka kuri izi ngingo zikaba zahinduka mu ivugururwa ry’amategeko kuko byaba byarumviswe.”

Byansi avuga ko yagiye abangamirwa na zimwe muri izi ngingo asaba ko zihinduka bigatuma uko yifuzaga gukora inkuru bihinduka hakaba n’ubwo akoze akazi ke ariko aziko ashobora guhanwa n’izi ngingo.

At “Hari umunyamategeko wigeze gushaka kundega ngo ninjiye mu buzima bwite bw’umukiriya we, kandi inkuru namukoragaho yari ngombwa kuko nyuma yuko irangiye abantu barirukanwe bahashinjwa ibyaha bya ruswa mu nkiko, iyo iyo nkuru idakorwa kubera izo ngingo igihugu kiba kigihomba.”

Byansi atanga n’izindi ngero z’amategeko atareze mu rukiko asaba ko zihinduka ariko na zo zibangamiye itangazamakuru.

Ati “Nk’ingingo ya 10 mu itegeko ry’urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha ryemerera abakozi barwo gufatira ibikoresho bya buri wese n’umunyamakuru arimo mu gihe itegeko ry’itangazamakuru na ryo ribuza buri wese gufatira ibikoresho by’umunyamakuru. Aha rero ni ukuvuguruzanya k’wamategeko.”

U Rwanda ruvuguruza cyane raporo z’imiryango mpuzamahanga n’imiryango y’abanyamakuru ivuga ko mu Rwanda nta bwisanzure buhari, kuri ubu umuryango w’abanyamakuru batagira umupaka washyize u Rwanda ku mwanya w’156 mu bihugu 180 mu guha itangazamakuru ubwisanzure.

Hari abandi bantu baregeye urukiko rwisumbuye barusaba guhindura amategeko kuko yari ahabanye n’itegekonshinga cyangwa abangamiye abandi biremezwa ayo mategeko arahinduka.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleAbakundana n’abo bahuje ibitsina bavuga ko itegeko rirwanya ihohoterwa mu Rwanda ribavangura
Next articleHow women are copying with life after Genocide
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here