Home Uncategorized Abakundana n’abo bahuje ibitsina bavuga ko itegeko rirwanya ihohoterwa mu Rwanda ribavangura

Abakundana n’abo bahuje ibitsina bavuga ko itegeko rirwanya ihohoterwa mu Rwanda ribavangura

0

Mu minsi ishize mu mujyi wa Kigali umugabo n’undi mugabo babanaga nk’abashakanye nyuma y’imyaka itandatu babana bashatse gutandukana 6, mu gihe cyo gutandukana umwe ashaka kwikubira umutungo wose w’urugo rubura gica undi nawe akavuga ko yabigizemo uruhare. Byarangiye habuze itegeko ribafasha mu gukemura ikibazo umupolisi wagejejweho icyo kibazo ahitamo kubyikemurira mu buryo abyumva nta tegeko agendeyeho bituma ababuranaga bombi batanyurwa kuko nta rundi rwego rwari kubakemurira ikibazo hifashishijwe itegeko.

Bamwe mu babana bahuje igitsina bavuga ko itegeko n°59/2008 ryo kuwa 10/09/2008 rikumira kandi rihana ihohoterwa iryo ari ryo ryose rishingiye ku gitsina bo ritabafata nk’abantu bashobora kubaka bakabana igihe kikaba cyagera bagatandukana kimwe n’uko biba ku yindi miryango isanzwe iba igizwe n’abagabo n’abagore.

Iri tegeko rigena uburyo umugabo n’umugore babana batarashyingiranwe imbere y’amategeko iyo bashatse gutandukana uko bagabana imitungo ariko bikaba bidakurikizwa ku bakundana bahuje ibitsina abazwi nk’abatinganyi.

Aron Mbembe umunyamategeko unaharanira uburenganzira bwa muntu avuga ko Ingingo ya 39 yo mu itegeko rikumira kandi rihana ihohoterwa iryo ari ryo ryose rishingiye ku gitsina igaragaza ko abakundana bahuje ibitsina badakwiye gushyingiranwa byaba binyuze imbere y’amategeko cyangwa bitahanyuze

“ Kuba ababana bahuje ibitsina bataremererwa gushyingiranwa byemewe n’amategeko byo ntacyo bitwaye cyane ariko niba hari abandi babana nabo batarashyingiranwe byemewe n’amategeko ariko hakaba itegeko rigena uburyo batandukana n’ababana bahuje ibitsina ryagakwiye kubareba kuko nabo ni abantu nk’abandi kandi iryo hohoterwa nabo ribageraho.”

Uwihoreye Jean Claude Cedric ukuriye umwe mu miryango irengera uburenganzira bw’ababana bahuje ibitsina My Right alliance,  avuga ko itegeko rikumira  ihohoterwa   rishingiye ku gitsina ritabareba kuko risobanura neza abo rirengera.

“Itegeko rirwanya ihohoterwa ritegenya ko umuryango ugizwe w’umugabo n’umugore batasezeranye iyo bagiye gutandukana hari uko bagabana imitungo n’ibindi, ariko twe twarirengagijwe kuko nk’iyo umugabo abana n’undi mugabo cyangwa umugore akabana n’umugore nk’abashakanye iyo bashaka gutandukana nta tegeko rihari rigena uko bigenda.” Uwihoreye akomeza agira icyo asaba leta n’abanyarwanda.

“ Duhora dusaba leta kudutekerezaho ikabona ko natwe turi icyiciro kiri mu bandi banyarwanda  kandi natwe tuba mu buzima bukeneye  kurindwa n’amategeko mu rwego rw’umuryango no mu mutungo.”

Uwihoreye Cedric uvugira abakundana nabo bahuje ibitsina yemeza ko azi imiryango myinshi yabo ibana mu nzu nk’umuryango

Uwihoreye avuga ko  hari miryango myinshi y’abakundana bahuje ibitsina nubwo nta bushakshatsi burakorwa ngo hamenyekane umubare wa nyawo cyangwa ngo bemererwe gusezerana byemewe n’amategeko bamenye abasezeranira mu Mirenge uko bangana.

“Nka njye ubavugira ku rwego rw’igihugu nziko  hari imiryango y’ababana bahuje ibitsina itari mike mu gihugu hari ndetse hari n’abigaragaza ariko kubera akato n’ihezwa dukorerwa usanga abenshi bakihisha ariko hari ingo nyinshi z’ubatswe numugabo ubana n’undi mugabo cyangwa umugore ubana n’undi mugore.”

kuva mu mwaka w’ 2008 mu gitabo cy’amategeko ahana mu Rwanda hakurwamo igiahano ku baryamana bahuje ibitsina nta rindi tegeko rigira icyo ribavugaho mu matgeko y’u Rwanda. ibi hari ababona ntacyo bitwaye ariko benshi mu bakundana bahuje ibitsina nti babura kugaragaza ko har aho babangamirwa mu rwego rw’amategeko kuko usibye kuba nta ribahana nta n’irihari ribarengera.

Kurikira ibiganiro byacu usobanukirwe amategeko atandukanye

https://www.youtube.com/watch?v=ToSCgDomjkc
https://www.youtube.com/watch?v=l6b4W9yPk74
Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleUmunyamakuru Ntamuhanga Cassien mu agtebo kamwe na Kayumba Nyamwasa na Karegeya Patrick
Next articleU Rwanda rwizihije ubwisanzure bw’itangazamakuru runitegura kuburana ikirego cyo kuriniga
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here