
Ubukungu bw’u Rwanda bwakomeje kwiyongera ku muvuduko ushimishije, aho mu mwaka wa 2025
umusaruro mbumbe w’igihugu (GDP) wazamutse ku kigero cya 9,4%, ugera kuri miliyari 23.387 Frw,
uvuye kuri miliyari 19.918 Frw mu 2024.
Iri zamuka ryashingiye cyane ku nzego zirimo serivisi zagize uruhare rwa 52%, inganda zifite 22%
n’ubuhinzi bufite 20%.
Nubwo ubukungu bwifashe neza, Leta y’u Rwanda igaragaza ko ishobora guhura n’ingaruka zituruka ku
ntambara imaze iminsi mu Burasirazuba bwo Hagati, ihanganishije Iran n’ibihugu birimo Amerika na
Israel, ndetse ikagira ingaruka no ku bindi bihugu birimo Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, aho u Rwanda
rusanzwe rufite amasoko akomeye.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr. Yusuf Murangwa, yavuze ko iyi ntambara ishobora kugira ingaruka
ku bucuruzi bw’u Rwanda, cyane cyane ku bicuruzwa byoherezwa muri ako karere n’ibinyurayo bijya
ahandi.
Ati: “Hari ibicuruzwa twohereza muri ibyo bihugu ariko hari n’ibinyurayo bigana ahandi. Ni ikibazo cyane
ku mboga n’imbuto, ubu ntabwo bishoboka ko bijyayo.”
Yongeyeho ko Leta iri gukorana n’abacuruzi ndetse n’inzego zitandukanye zirimo ambasade, hagamijwe
gushaka amasoko mashya asimbura ayo yahuye n’imbogamizi.
Ati: “Turimo gushaka andi masoko dufatanyije n’abacuruzi. Haracyari kare kuvuga ingaruka zose kuko iyi
ntambara imaze igihe gito, ariko tuzazibona neza mu mezi ari imbere.”
MINECOFIN igaragaza ko ingaruka z’iyi ntambara zitahita zigaragara ako kanya, ahubwo zizatangira
kumenyekana neza nyuma y’amezi make.
Mu rwego rwo kwirinda ibibazo bishobora guterwa n’ihungabana ry’itangwa ry’ibikomoka kuri peteroli,
Leta yatangiye gufata ingamba zo gushaka uburyo ibyo bicuruzwa byaboneka bihagije, hirindwa ibura
rya lisansi na mazutu.
Dr. Murangwa yijeje ko nubwo hari izo mbogamizi, ubukungu bw’u Rwanda butazahungabana cyane,
kuko igihugu kimaze kugira ubunararibonye mu guhangana n’ibibazo nk’ibi.
Ati: “Ntabwo ari ubwa mbere habayeho ibibazo nk’ibi. Dufite ingamba zirimo gushaka amasoko mashya
no gufasha abacuruzi kubona ibikomoka kuri peteroli. Ntabwo ibintu bizacika.”
Ku rundi ruhande, imibare y’Ikigo cy’Ibarurishamibare igaragaza ko urwego rw’ubuhinzi rwazamutseho
3%, mu gihe ibyoherezwa mu mahanga byiyongereyeho 32%, bitewe cyane n’izamuka rya 60%
ry’umusaruro w’ikawa na 8% by’umusaruro w’icyayi.
Mu nganda, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bwazamutseho 17%, naho ibikorwa by’ubwubatsi
byiyongera ku kigero cya 11%.
Mu gihe ubukungu bukomeje kuzamuka, inzego zitandukanye zikomeje gukurikiranira hafi ingaruka z’iyi
ntambara, harebwa uburyo zishobora kugabanywa no gukomeza gushimangira ubucuruzi bw’u Rwanda
ku rwego mpuzamahanga.












