Home Uncategorized Ubutabera bw’u Rwanda si ubukinisho bwa politike y’amahanga Inteko Ishinga Amategeko

Ubutabera bw’u Rwanda si ubukinisho bwa politike y’amahanga Inteko Ishinga Amategeko

0

 Inteko Ishinga mategeko Umutwe w’Abadepite ndetse na Sena y’u Rwanda, zamaganye imyanzuro y’Inteko Ishinga Amategeko y’Ubumwe bw’u Burayi (EU Parliament) irimo gusaba irekurwa rya Ingabire Victoire Umuhoza, ukurikiranywe mu nkiko, bavuga ko ari ugusuzugura Abanyarwanda no kuvogera ubusugire bw’igihugu.

Abadepite bavuze ko iyi myanzuro ya EU igamije gutesha agaciro inzego z’ubutabera z’u Rwanda no kuvogera ubwisanzure bwabwo.

Basobanuye ko uburyo bw’ubucamanza bw’u Rwanda bugendera ku mategeko kandi bukorera mu bwigenge, bityo nta gihugu gifite ububasha bwo kubusimbura cyangwa kubugenera imikore.

Inteko Rusange ya Sena yateranye kuri uyu wa Mbere igaragaza ko u Rwanda ari igihugu kigenga, gifite imiyoborere igenwa n’Abanyarwanda ubwabo. Bamaganye bikomeye imyanzuro ya EU bayita igamije politiki zidafitiye abaturage b’u Rwanda akamaro.

Abasenateri basobanuye ko nta gihugu cyakwivanga mu mikorere y’inzego z’ubutabera z’u Rwanda, kuko ibyo byaba ari ugutesha agaciro amahitamo y’Abanyarwanda n’ubusugire bwabo.

Bagasaba ko Ubumwe bw’u Burayi bwubaha inzira y’iterambere u Rwanda rufasheho n’uburyo ruteza imbere ubucamanza bugendera ku mategeko.

Izi nzego zombi zasobanuriye Abanyarwanda ko imyanzuro nk’iyo idakwiye kubatesha umwanya, ahubwo ikwiye kugaragaza uburyo bagomba gukomeza kwihesha agaciro no gushyigikira inzego z’igihugu cyabo.

 

Karungi Doreen

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleBugesera:Abakozi b’akarere bigishijwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu kazi.
Next articleRIB yemeje ko ifunze Kamarade imukekaho ruswa

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here