
Nyuma y’iminsi mu itangazamakuru ry’imikino havugwa inkuru y’ifungwa rya Kalisa Adolphe uzwi cyane mu mupira w’amaguru nka Camarade ariko ntihagire urwego na rumwe rubyemeza kuri ubu urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha RIB, rwahamije aya makuru n’ubwo rutavuze igihe rwamutereye muri yombi.
RIB, ivuga ko inafunze Tuyisenge Eric, wari ushinzwe ibikoresho by’ikipe y’Igihugu Amavubi (team manager) aba bombi Bakekwaho ibyaha birimo kunyereza umutungo, ruswa ndetse no gukoresha inyandiko mpimbano.
Kalisa Adolphe yamaze igihe kinini ari umunyamabanga uhoraho w’ikipe y’ingabo z’igihugu APR FC, nyuma aza guhagarikwa ariko aza kugaruka nk’umunyamabanga w’ishyurahamwe ry’umupira w’amaguru. Ni imirimo adatinzeho kuko yakoranye na Alphonse Munyentwali wari watorewe kuyobora iri shyiramwe by’agateganyo asimbuye uwari weguye.
Amakuru aturuka ahantu hatandukanye avuga ko ibi byaha bashobora kuba barabikoze ku mukino wahuje amavubi na Super Eagles ya Nigeria, mu gushaka tike y’imikino ya nyuma y’igikombe cy’Afurika. ibyaha bikaba byarakozwe hahindurwa ibiciro bya hotel yagombaga kwakira amavubi muri Nigeria.
Kalisa Adolphe yasimbuwe ku mwnaya we muri ferwafa nyuma y’umunsi umwe gusa ahabaye amatora ya komite nyobozi, nyuma yo gusimburwa mu mirimo ye hahise hanatangira kuvugw ainkuru y’itabwa muri yombi.











