Abanua Uganda barenze ku mabwiriza yo gukumira icyorezo cya Covid-19 bashobora kujya bafungwa igifungo gishobora kugera ku mezi abiri.
Dukurikije amabwiriza mashya yashyizweho na minisiteri y’ubuzima mu nyandiko yasohoye,  muri iyi nyandiko bigaragara ko ufashwe ari gukora ibikorwa byahagaritswe   nk’utubari, utubyiniro twa nijoro, sinema n’amaduka agurisha ibintu bitari ibiribwa bashobora gufungwa.
Ingamba zo gukumira ikwirakwira rya Covid-19 zigabanya imihango y’umuco nk’ubukwe kuko bwitabirwa n’abantu batarenga 20 gusa, kandi umuntu wese wasanze yakiriye umubare munini ashobora gufungwa.
Abakuru b’ingo cyangwa ba nyiri nzu zikodeshwa cyangwa imitungo bananiwe kumenyesha abashinzwe ubuzima abantu banduye Covid-19 nabo bashobora gufungwa.
Kutambara mask hanze cyangwa gufasha umuntu kutajya mu kato, bishobora kugufungisha nabyo.
Kuva igihugu cyatangira gufata ingamba zikomeye zo kurinda ikwirakwira rya Covid-19 bwa mbere muri Werurwe 2020, abashinzwe umutekano bahohoterwa n’abaturage mu gihe babasubizaga mu ngo zabo bababuza kujya hanze.
Muri iki gihe Uganda iri mu bihe bikomeye byo guhangana n’inkubiri ya gatatu y’icyorezo, abahanga mu bya siyansi bavuga ko gishobora kugera ku mpera za Nyakanga na ntangiriro za Kanama kitaracogora.
Kuva icyorezo cyagera muri Uganda abantu barenga 83.000 bamaze kucyandura mu gihe 1.900 cyabahitanye.