Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni yavuze ko impamvu adasaza ari uko yitandukanyije n’imibereho y’abahinde n’Abanyaburayi ubuzima bwe akabuharira indryo Nyafurika.
Ibi perezida Museveni yabivugiye mu imurika gurishwa riri kubera mu Gihugu cya Uganda aho ibigo bya leta n’abandi bari kugaragaza ibikorwa byabo.
Mu magambo ye perezida Museveni yagize ati :
“ Ukuriye urubyiruko mu Gihugu yambajije impamvu ntasaza, impamvu ni uko ntanywa inzoga kandi nkarya ibiryo bya kinyafurika gusa. Sindrya umugati kuko ntari umunyaburayi n’umuceli ntabwo nkurya kuko ntari Umuhinde.” gusa ntiyagaragaje ubwoko bw’ibiryo arya n’ububi bw’ubu bwoko bw’ibiryo atarya n’ubwo bikundwa na benshi kubera impamvu zitandukanye zirimo kuba aribyo bihendutse n’izindi.
Read more: Uganda: Perezida Museveni yavuze impamvu adasazaPerezida Museveni yavutse mu mwaka wi 1944, kuri ubu afite imyaka 77 n’ubwo hari benshi batemeranya nayo bavuga ko ayirengeje.
Ari mu baperezida bamaze igihe ku butegesi kuko amaze imyaka 36 ku butegetsi kuko yabugezeho mu mwaka wi 1986.
Ni umwe mu bakuru b’ibihugu bafite imyaka myinshi y’amavuko ariko ukigaragara nk’ufite imbaraga kuko mu minsi ishize yagiye yigaragaza iwe mu rugo ari gukora isporo zisaba imbaraga (push ups).
Usibye kuba ari umukuru w’igihugu mu gihe kirekire ni n’umusirikare wo ku ipeti rya Jenerali kuko yinjiye igisirikare mu mwaka wi 1971 agisezera muri 2004.