Umunyamakuru uzwiho gukora inkuru zicukumbuye, Byansi Samuel Baker, biravugwa ko amaze iminsi 2 atagaragara na telefoni zikaba zitariho n’ubwo inzego zishinzwe umutekano mu Rwanda zitaragira icyo zivuga kuri iki kibazo.
Ibi by’ibura rya Byansi bije habura iminsi mike ngo urubanza rwe aburanamo na Leta mu rukiko rw’ikirenga ku guhindura zimwe mu ngingo z’amategeko we avuga ko zibangamira ubwisanzure bw’itangazamakuru zikaba zinatandukanye n’ibiteganywa n’itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda.
Uru rubanza biteganyijwe ko ruzatangira kuburanishwa n’urukiko rw’ikirenga ku wa mbere taliki ya 14 Gashyantare 2022.
Ibura rya Byansi ryabyutse rivugwa cyane ku mbugankoranyambaga bivugwa cyane n’abanyamakuru b’inshuti ze bamwe bavuga ko badaheruka ku muca iryera abandi nabo bakavuga ko baheruka kumubona amaso ku yandi kuwa gatatu w’iki cyumweru.
Byansi usibye kuba umunyamakuru w’ibinyamakuru bitandukanye birimo Royal Fm yigishwa muri kaminuza y’umuryango w’Afurika y’uburasira zuba akaba ari n’umuntu wakundaga kugaragara cyane ku mbugankoranyambaga cyane kuri Twitter.