Minisiteri y’ubutabera ya Mozambique yahagaritse abayobozi bose ba gereza y’abagore nyuma yuko urwego rushinzwe kurwanya ruswa muri iki gihugu rusanze abagororwa b’abagore barajyaga kubacuruza hanze ku gahato.
Ikigo cy’ubunyangamugayo rusange (CIP) ari nacyo gishinzwe kurwanya ruswa cyaragaragaje ko mu myaka myinshi ishize imfungwa zo muri gereza ya Ndlavela y’abagore mu murwa mukuru, Maputo, zajyanywe mu mazu y’abashyitsi gukoreshwa uburaya ku bakiriya b’abakire.
Abagore bagurishijwe nk’indaya kugahato bavuze ko nta yandi mahtamo babaga bafite kuko iyo babyangaga bakubitwaga cyane cyangwa bagahanishwa imirimo ivunanye.
Minisitiri w’ubutabera Helena Kidha yatagaje ko agiye gutangiza iperereza ryihariye ku byabaye ku mfungwa z’abagore.
Ibyatangajwe na CIP byatunguye benshi kandi banishimira ko iperereza ryihariye kuri iki kibazo riteganijwe