Amakuru yizewe yemeza ko Perezida wa Centra Afrique, Faustin-Archange Touadéra agera i Kigali kuri uyu wa kane aho agirana ibiganiro na mugenzi we w’u Rwanda Paul Kagame.
Amakuru yemeza ko usibye ibiganiro abakuru b’ibihugu byombi bazagirana, hari n’amasezerano y’imikoranire hagati y’ibihugu byombi azashyirwaho umukuno. Aya masezearano azibanda ku bijyanye n’umutekano n’imikoranire y’inzego z’abikorera.
Ibihugu byombi bimaze igihe byubaka binakomeza umubano wabyto kuva aho Perezida Bouzize ahirikiwe ku butegetsi.
Mu ntangiriro z’uyu mwaka, Sylvie Baïpo Temon minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Centra Afrique yasuye u Rwanda mu gushimangi ra umubano w’ibihug bombi no kurushimira uruhare rugira mu kugarura umutekano muri iki Gihugu.
U Rwanda ni kimwe mu bihugu bifite ingabo nyinshi muri Centra Afrique zifasha leta y’iki gihugu mu kubungabunga umutekano wacyo.
Muri iki cyumweru kandi u Rwanda rwongeye gutangaza ko ruri koherzayo izindi ngabo zirenga 700 zigiye kongerera imbaraga izisanzweyo.
Usibye ingabo n’abapolisi b’Abanyarwanda baba muri Central Africa hari n’abashoramali b’abanyarwnada bagiye gushoorayo imali n’indege ya Rwandair yatangiye ingendo zihuza ibihugu byombi.