Home Ubutabera Urubanza rwa Prince Kid rwashyizwe mu muhezo n’ubwo we atabyumva

Urubanza rwa Prince Kid rwashyizwe mu muhezo n’ubwo we atabyumva

0

Ishimwe Dieudonne uzwi nka Prince Kid wateguraga ibikorwa bya Miss Rwanda yatangiye kuburanishwa ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo kuri uyu wa gatanu taliki ya 13 Gicurasi. Urubanza ruri kubera mu muhezo n’ubwo uruhande ruregwa rutumva impamvu y’iburanishwa mu muhezo.

Bagitangira kuburana ubushinjacyaha nibwo bwagaragaje ko ari ngombwa ko uru rubanza rubera mu muhezo ku mpamvu z’umutekano w’abatangabuhamya n’abahohotewe.

Ibi ntibyakiriwe neza na Ishimwe Dieudonne Prince Kid kuko yavuze ko nawe afunzwe bityo ko nta bushobozi afite ku batangabuhamya cyangwa ku bahohotewe. Ishimwe yabwiye urukiko ko urubanza rugomba kubera mu ruhame kuko nibyo akurikiranyweho nawe byashyizwe ku karubanda.

Uwunganira Ishimwe Dieudone Prince Kid, nawe avuga ko ibisabwa n’ubushinjacyaha byo kuburanishiriza uru rubanza mu muhezo ko ntashingiro bifite kuko ukurikiranyweho icyaha afunzwe.

Umucamanza yafashe umwanzuro wo kuburanishiriza uru rubanza mu muhezo nyuma yo gusanga mu rubanza harimo ibishobora kubangamira uburere mboneza bupfura.

Umucamanza akimara gufata uyu mwanzuro yasabye abantu benshi bari mu rukiko bari bitabiriye iri buranisha biganjemo abanyamakuru guhita basohoka urubanza rugakomeerza mu muhezo.

Ishimwe Dieudonne akurikiranyweho ibyaha bitatu birimo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato, gusaba cyangwa gukoresha ishimishamubiri rishingiye ku gitsina no guhoza undi ku nkeke bifitanye isano n’imibonano mpuzabitsina.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleHari gutegurwa itegeko riha ikiruhuko abagore babazwa n’imihango
Next articleUmunyarwanda wambere ufite ubumuga bw’uruhu yabonye ‘Doctorat/PhD’
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here