Home Uburezi Umunyarwanda wambere ufite ubumuga bw’uruhu yabonye ‘Doctorat/PhD’

Umunyarwanda wambere ufite ubumuga bw’uruhu yabonye ‘Doctorat/PhD’

0
Nicodeme Hakizimana, Umunyamabanga Nshingwa bikorwa wa OIPPA, avuga ko umubare w'abafite ubumuga batsinda mu ishuri wiyongereye

Dr Hakizimana Nicodème umunyamabanga nshingwabikorwa w’umuryango nyarwanda w’abafite ubumuga ( OIPPA) ubu afite impamyabumenyi y’ikirenga PhD mu bijyanye n’iyobokamana.

Hakizimana Nicodem, usanzwe afite ubumuga bw’uruhu niwe munyarwanda wa mbere ufite ubu bumuga bw’uruhu ugeze kuri uru rwego.

Mu kiganiro yagiranye n’ikinyamakuru igihe avuga ko kuba afite ubu bumuga nabyo byamuteye kwiga cyane kugira ngo atange urugero n’ubutumwa ku bafite ubumuga n’abatabufite ko kugira ubumuga bitavuze kudashobora.

Avuga ko rwari urugendo rurerure kuko kwiga ufite ubumuga bw’uruhu biba bitoroshye cyane ko n’abarimu baba badasobanukiwe cyane ubwo bumuga.

Yagize ati “Duhura n’ingorane nyinshi kuko nko mu mashuri duhura n’ikibazo cyo kutabona, kubura indorerwamo (amadarubindi) ndetse kuba abarimu badasobanukiwe n’ibibazo abafite ubumuga bw’uruhu bahura nabyo.”

Izindi nkuru z’abafite ubumugu bw’uruhu wasoma

Uburezi bw’abafite ubumuga buracyagoranye mu mashuri

Agahinda k’abafite ubumuga bw’uruhu bafatwa ku ngufu bagatangwamo n’ibitambo

Impamyabumenyi y’ikirenga Hakizimana Nicodema akuye muri kaminuza ya Minnesota Graduate School of Theology muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ije yiyongera ku mpamyabumenyi 2 z’icyiciro cya gatatu cya kaminuza yari asanganwe zirimo impamyabumenyi ebyiri z’icyiciro cya Gatatu cya kaminuza (Masters) mu bijyanye n’Igenamigambi n’Imicungire y’Uburezi (Education Planning and Management) ndetse no mu bijyanye n’Imiyoborere (Administration), zombi yakuye muri Kaminuza ya Mount Kenya.

Mu mpera z’umwaka ushize Hakiziamna Nicodem yabwiye ikinyamakuru Integonews.com ko abafite ubumuga bw’uruhu mu Rwanda bagifite ibibazo bikomeye rimwe na rimwe binatandukanye n’ibyafite ubundi bumuga kuko bo bagitangwamo ibitambo mu bapfumu na bamwe bumva ko babahesha ubukire.

Umuryango OIPPA washinzwe na Hakizimana Nicodem kugira ngo babone ubuvugizi. ukorera mu Turere 7 mu Gihugu ukaba ubarizwamo abantu bafite ubumuga bw’uruhu barenga 1250.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleUrubanza rwa Prince Kid rwashyizwe mu muhezo n’ubwo we atabyumva
Next articleUgandan women spearhead the fight for climate justice
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here