Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyarugenge bubyutse bufunga uruganda rwa Sulfo Rwanda rukora ibikoresho by’isuku n’ibindi kubera ubwandu bwinshi bwa Covid-19 buri mu ma bakozi bwaro.
Umunyamabanga nshinngwa bikorwa w’Karere ka Nyarugenge yenereye itangazamakur iby’iri fungwa ahamya ko bari gushaka aho abanduye bose baherereye.
Muri Sulfo hapi,we umukozi umwe basanga aranduye bituma bapima abakozi baose abasanga abagera ku 10.1% bafite Covid-19.
Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Ngabonziza Emmy, yagize ati “Sulfo yo twabaye tuyifunze mu gihe cy’iminsi irindwi ku bw’ubwandu bwagaragayemo bukabije. Urumva rero, Sulfo ni uruganda, abantu bakorera ahantu bari hamwe, birashoboka ko umuntu yaza umwe akabanduza”.
Uruganda rwa Sulfo ni rumwe mu nganda zimaze igihe mu Rwanda rukaba runakoresha abakozi benshi babarirwa mu gihumbi. rukora amavuta yo kwisigana amasabune atandukanye, amazi yo kunywa n’ibidni byinshi bikenerwa mu buzima bwa buri munsi bw’Abanyarwanda
Muri iki cyumweru nacyo kitarasozwa hamaze kugaragara abarwayi ba covid-19 bashya barenze 600 nk’ahao kuri uyu wa gatanu honyine hagaragaye abarwayi 202.