Urukiko rukuru rwa Zimbabwe rwemeje ko perezida yongereye manda y’imyaka itanu y’umucamanza mukuru mu buryo bunyaranyije n’amategeko iki gihugu kigenderaho.
Itsinda ry’abanyamategeko ryamaganye icyo cyemezo cyakurikiye ivugururwa ry’itegeko nshinga riherutse gutorwa n’inteko ishinga amategeko ryazamuye imyaka y’izabukuru y’abacamanza bakuru kuva ku myaka 70 ikagera kuri 75.
Ku wa gatandatu, abacamanza bemeje ko Luke Malaba wujuje imyaka 70 ku wa gatandatu, yaretse kuba umucamanza mukuru kubera ko hagomba gushyirwaho ivugurura ry’itegeko nshinga.
Mu mwaka wa 2018, umucamanza Malaba yanenzwe cyane nyuma yo kwanga icyifuzo cy’abatavuga rumwe n’ubutegetsi cyo kwanga ibyavuye mu matorwa yshyizeho Perezida Emmerson Mnangagwa bavuga ko amajwi yibwe n’amatora aba hatagendewe ku ihame ry’umucyo n’ubwisanzure ».
Aya niyo matora yari mbere yari abaye m,muri iki gihugu atarimo Nyakwigendera Robert Muigabe wategetse iki gihugu igihe kirekire.
Ivugurura ry’itegeko nshinga riherutse kandi ryemerera Bwana Mnangagwa gushyiraho abacamanza bakuru batabanje kugenzurwa n’inteko ishinga amategeko no gukuraho icyifuzo cy’uwo bazahangana mu matora ya perezida.