Home Imikino Patriots yatangiye neza BAL, yerekana ko itibeshye mu kugura abakinnyi

Patriots yatangiye neza BAL, yerekana ko itibeshye mu kugura abakinnyi

0

Kigali – Patriots Basketball Club yo mu Rwanda yatsinze Rivers Hoopers yo muri Nigeria amanota 83 kuri 60 mu mukino ufungura irushanwa BAL ribaye bwa mbere muri Africa.

Muri Kigali Arena i Remera hari abafana bagereranyije kandi babanje kwipimisha Covid-19.

Rivers Hoopers yabaye iya mbere muri Nigeria, ntiyagaragaje umukino mwiza kuko nko mu nshuro 34 bateye bashaka amanota atatu hinjiye esheshatu gusa.

Brandon Costner, Umunyamerika ukinira Patriots, ni we wabaye uwarushije abandi (MVP) muri uyu mukino, yatsinze amanota 20.

Muri Patriots, Ndayisaba Dieudonné uzwi ku izina rya ‘Gaston’ yatsinze amanota 13, undi Munyamerika Prince Ibeh atsinda 13 naho kapiteni wayo Aristide Mugabe atsinda amanota icyenda.

Muri Hoopers, Umunyamerika Taren Sullivan ni we watsinze amanota menshi, 15, naho Ben Uzoh wigeze gukinira Nets, Cavaliers cyangwa Raptors muri NBA atsinda amanota 12.

Uyu mukino kandi waranzwe no kubanza mu kibuga – ku ruhande rwa Patriots – kw’icyamamare muri muzika Jermaine Cole uzwi nka J.Cole, umuhanzi wa rap ukomeye muri Amerika.

Brandon w'imyaka 33 yakinnye mu makipe yo mu irushanwa rya NBA G League mbere yo kujya gukina mu Bufaransa, mu Buyapani, Hong Kong, Puerto Rico
Brandon w’imyaka 33 yakinnye mu makipe yo mu irushanwa rya NBA G League mbere yo kujya gukina mu Bufaransa, mu Buyapani, Hong Kong na Puerto Rico

Cole, yatsinze amanota atatu, yigaragaza mu kugarira aho yafashe ‘rebounds’ eshatu, anatanga imipira (assists) ibiri yavuyemo ibitego.

Imikino mu itsinda A na B izakomeza ejo ku wa mbere guhera mu gitondo.

Patriots izasubira mu kibuga ku wa gatatu ikina na Gendarmerie Nationale Basketball Club (G.N.B.C) yo muri Madagascar, naho Rivers Hoopers ikine na U.S. Monastir yo muri Tunisia ku wa kane.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleUrukiko rwanze icyifuzo cya Perezida wa Repubulika
Next articleAbanyepalesitine 42 nibo bishwe na Israel kuri iki cyumweru
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here