Edouard SSekando wabaye Visis Perezida wa Uganda igihe kirekire yagaragaye mu mashusho yogesha inzoga imodoka nshya aheruka kugura.
Ssekandi wakiriye iyi modoka yo mu bwoko bwa Toyota Land cruiser Brand SUV ifite agaciro ka miliyoni zirenga 100 z’amafaranga y’u Rwanda ku wa gatanu w’iki cyumweru, nti yihishiriye mu kugaragza ibyishimo atumira inshuti ze basangira inzoga bamaze gushira icyaka izisigaye bazogesha imodoka ye nshya.
Mu mashusho atandukanye ari gucicikana ku mbugankoranyambaga agaragaza uyu wari umutegetsi ukomeye muri Uganda kimwe n’abatumirwa be bari koza amapine y’iyi modoka bakoresheje inzoga.
Ssekandi kimwe n’abandi bari abategeti bakuru muri Uganda bahawe bene izi modoka nk’uko itegeko nshinga ry’igihugu ribibemerera.
Itegeko nshinga rya Uganda ryemerera abari abategetsi bakuru bari mu biruhuko by’izabukuru guhabwa imodoko na leta, umuhoferi nawe uhembwa na leta n’umushahara wa buri Kwezi kugeza bitabye Imana.
Bamwe mu mbabonye aya mashusho bavuga ko uyu mutegetsi afite amafaranga menshi ko nta gitangaza kirimo kuko nyuma y’indi mirimo itandukanye mu Gihugu yayoboye inteko ishingamategeko ya Uganda mu gihe cy’imayaka 10 kuva mu mwaka 2001 kugeza mu mwaka w’i 2011 aho yavuye ajya kuba Visi Perezida w’Igihugu naho ahamara imyaka 10 ahava ajya mu zabukuru.