Inteko ishinga amategeko ya Zimbabwe yatoye ko umushinga w’itegeko utavugwaho rumwe wo guhana abaturage bagaragaraho “ibikorwa byo kudakunda igihugu”, harimo kubahanisha gucibwa amande no kubakatira igihano cy’urupfu.
Abatavuga rumwe n’ubutegetsi buriho bavuga ko uyu mushinga w’itegeko ari igitutsi kuri demokaarsi y’iki Gihugu
Ingingo yiswe iyo gukunda igihugu mu gitabo giteganya ibyaha n’ibihano muri rusange yibasira abaragarwaho n’ibikorwa byo konona cyangwa kubangamira “inyungu z’igihugu cya Zimbabwe”.
Iyi ngingo ihana umuturage wese wa Zimbabwe uhuye n’uhagarariye igihugu cy’amahanga agamije kumvisha uwo muntu ko Zimbabwe ikwiye gufatirwa ibihano cyangwa bakaganira ibyerekeye ihirikwa ry’ubutegetsi buriho.
Abayobozi bakuru benshi ba leta hamwe n’amasosiyete ya Leta biri mu bihano byashyizwemo n’ibihugu by’Uburayi n’Amerika kubera ihohoterwa ry’uburenganzira bwa muntu muri iki Gihugu.
Abategetsi ba Zimbabwe bamaze igihe barahagaritse inama z’abatavuga rumwe n’ubutegetsi banabababuza guhura n’abahagarariye ibihugu by’amahanga.
Abadepite 99 nibo batoye iri tegeko 17 bararyamagana, ni rimwe mu mategeko atavuzweho rumwe cyane ku butegetsi bwa Emmerson Mnangagwa.
Mbere y’uko ritangira gushyirwa mu bikorwa rigomba kubanza kwemezwa n’abagize Sena.
Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bamaganye iri tegeko bavuga ko rinyuranyije n’itegeko Nshinga kuko ribuza abantu kwishyirahamwe rikanakumuria uburenganzira mu gutanga ibitekerezo.