Home Ubutabera Ntazinda Erasme wayoboraga Nyanza arashinjwa icyaha cy’ubushoreke

Ntazinda Erasme wayoboraga Nyanza arashinjwa icyaha cy’ubushoreke

0

Urubanza ku ifungwa n’ifungurwa ry’agatenya rwa Ntazinda Erasme wari umuyobozi w’Akarere ka Nyanza rwasubitswe nyuma yo gutanga inzitizi ndemyagihugu umucamanza ahita yemeza ko bagomba kubanza gusuzima iyi nzitizi bakazabona kwemeza ko rusubikwa cyangwa ruzakomeza kuburanishwa. Ingingo yatumye bazamura inzitizi ni ivuga ku ubushoreke no guta urugo

Uru rubanza rwaberaga mu rukiko rwibanze rwa kicukiro ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri.

Nyangezi Bonane, nawe wahoze uyobora Akarere ka Gicumbi, niwe wunganira Ntazinda Erasme, mu rukiko, akaba ari nawe wazamuye iyi nzitizi inashyigikirwa n’umwunganizi we. Umucamanza yamusabye kuyisobanura avuga ko ishingiye ku ngingo ya 140 mu gitabo giteganya ibyaha n’ibihano muri rusange akaba ari naho ibyaha ashinjwa bishingiye.

Iyi ngigo igira iti: “Gukurikirana icyaha cy’ubushoreke n’icyo guta urugo ntibishobora kuba hatareze uwahemukiwe mu bashyingiranywe. Uwahemukiwe ashobora gusaba guhagarika ikurikirana ry’urubanza, aho rwaba rugeze hose, iyo yisubiyeho akareka ikirego cye. Icyakora, iyo dosiye yarangije kuregerwa urukiko cyangwa gufatwaho icyemezo, kwisubiraho ntibihita bihagarika isuzumwa ry’urubanza cyangwa irangiza ryarwo. Umucamanza arabisuzuma akaba yabyemera cyangwa akabyanga akanasobanura impamvu.”

Abasesenguzi mu mategeko bavuga ko gusubika iri buranisha byaba bishingiye ku kuba atari umugore wa Ntazinda watanze ikirego cyangwa akaba ariwe wagitanze nyuma akakikuriramo

Ibi byaha byombi byo guta urugo n’ubushoreke bihanishwa igihano kitarenze imyaka ibiri n’amezi atandatu ariko ubihamijwe byombi ntashobra kurenza imyaka ibiri afunzwe. icyemezo kuri iyi nzitizi izasomwa taliki ya cyenda uku kwezi


Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleUbushinjacyaha bwasabye ko Turahirwa Moses ‘Moshions’ arekwa kwitwa umurwayi wo mu mutwe
Next articleAmafaranga ya Leta anyerezwa yagabanutseho hafi miliyoni 600 -Umugenzuzi w’imari ya Leta
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here