
Raporo y’Umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta yashyizwe hanze kuri uyu wa kabiri, tariki ya 6 Gicurasi, yerekanye ko amafaranga ya leta akoreshwa nabi yagabanutse ava kuri miliyari 2.57 mu 2023 agera kuri miliyari 2 mu 2024.
Kamuhire Alexis, umugenzuzi mukuru w’imari ya Leta ubwo yagezaga raporo ku nteko ishingamategeko yavuze ko mu bugenzuzi bukumira bakora hari amafaranga basanze mu masezerano atari ngombwa ibigo bisabwa kuyagaruza.
Ati “Uyu mwaka kandi mu bugenzuzi bukumira bwagaragaje amafaranga angana na miliyoni 913 Frw yashyizwe mu masezerano y’imirimo bitari ngombwa.”
Ingengo y’imari yagenzuwe ingana na miliyari 6571 Frw bingana na 96,1% by’amafaranga yakoreshejwe mu mwaka warangiye muri Kamena 2024.
Ku byerekeye kuzuza ibitabo by’ibaruramari, inzego 194 zabonye nta makemwa, inzego icyenda zingana na 4% byakwihanganirwa, Inzego 4 zabonye biragayitse.
Mu iyubahirizwa ry’amategeko n’amabwiriza, inzego 156 zabonye ntamakemwa, inzego 48 zabonye byakwihanganirwa, na ho inzego enye zibona biragayitse.
Mu byerekeye gukoresha neza umutungo wa Leta inzego 134 zabonye ntamakemwa, inzego 62 zabonye byakwihanganirwa mu gihe inzego 8 zabonye biragayitse.
Kamuhire yagaragaje ko hari miliyari 3,3 Frw yagarujwe n’inzego zitandukanye, mu gihe ayagombaga kugaruzwa yari miliyari 3,4 Frw
Inzego zagaruje ayo mafaranga ni WASAC, MINICOM, RHA, RTDA, RURA na REB.
Ati “Turasaba ko amafaranga asigaye ndetse n’andi mafaranga mashya twerekanye inzego bireba zikwiye kuyagaruza.”
Raporo y’umugenzuzi Mukuru w’Imari ya Leta igaragaza ko ubugenzuzi bukumira bwatumye Leta igaruza miliyari 9,2 Frw muri miliyari 9,3 Frw yagaragaye kuva mu 2023.











