
Ibi ni bimwe mu byagarutsweho kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 28 Gicurasi 2025, mu biganiro byateguwe na Great Lakes Initiative for Human Rights Development (GLIHD), ku bufatanye n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), abanyamakuru ndetse n’abanyamategeko. Ibyo biganiro byibanze ku kurebera hamwe uko hakorwa inkuru nziza no gukoresha imbuga nkoranyambaga mu buryo buboneye hatabayeho guhutaza abandi.
Umulisa Vestine, Umuyobozi wungirije muri GLIHD, yavuze ko abanyamakuru bagomba gukora inkuru zidatera ubwoba cyangwa ngo zihahamure rubanda.
Yagize ati: “Twazengurutse igihugu cyose dushaka kumenya ibibazo biri ku mbuga nkoranyambaga, yaba abazitangaho amakuru kinyamwuga ndetse n’abafite YouTube channels. Twasanze hari ibibazo aho abantu bandika ibyo bishakiye, bakabikwirakwiza ku mbugankoranyambaga batabanje kubitekerezaho cyangwa ngo barebe ingaruka zishobora kubikurikira.”
Umuvugizi wa RIB, Murangira B. Thierry, yasabye abanyamakuru n’abakoresha imbuga nkoranyambaga kwirinda gutangaza ibihuha kuko bigize icyaha. Yatanze urugero ku bavuga ko ari abakozi b’Imana bafite imbuga nkoranyambaga, ariko bakajya bavugiraho amagambo ahahamura rubanda ngo barabahanurira, abibutsa ko ibyo bintu batazabyihanganira kuko ari icyaha.
Senada Kahriman, umuyobozi muri Norwegian People’s Aid (NPA), yashimiye inzego zitandukanye zirimo RIB na RGB, avuga ko yishimiye uburyo itangazamakuru rifite ubwisanzure, aho umuntu abasha kuvuga uko abibona ndetse n’amakuru abonye akayatangaza mu ruhame ntawe umuhutaje.
Rushingabigwi Jean Bosco, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Kugenzura Itangazamakuru mu rwego rw’igihugu rw’imiyoborere RGB, avuga ko n’ubwo Itegeko Nshinga ryemerera umuntu gutanga ibitekerezo no gutangaza amakuru, ariko iyo bitakozwe hakurikijwe amahame y’umwuga, bishobora guhutaza abaturage.
Ati:”Gutanga ibitekerezo iwawe bitandukanye no kubivuga mu isoko cyangwa mu mbaga nyamwinshi, kandi ugomba kubungabunga ituze rya rubanda.”
Karungi Doree











