Itangazo ry’inama y’abaminisitiri yo ku wa 14 Ukuboza 2020 rigaragaza ingamba nshya zo kwirinda covid-19, zashyizeho amabwiriza akurikira;
- Kuva tariki ya 15 kugeza tariki ya 22 Ukuboza 2020 ingendo zirabujijwe guhera saa tatu z’ijoro (9:00pm) kugeza saa kumi za mugitondo (4:00am).
- Kuva tariki ya 22 Ukuboza 2020 kugeza tariki ya 4 mutarama 2021 ingendo zirabujijwe guhera saa mbiri z’ijoro (8:00pm) kugeza saa kumi za mugitondo (4:00am).
- Amateraniro rusange harimo imihango y’ubukwe, ubusabane n’ibirori bitandukanye, byaba ibibera mu ngo cyangwa ahandi birabujijwe.
- Umubare w’abitabira inama (meetings and conferences) ntugomba kurenga 30% by’ubushobozi bwo kwakira abantu bw’ahantu bateranira. Abitabira bose bagomba kubanza kwipimisha Covid-19.
Mu mugi w’akarere ka Musanze ko mu ntara y’amajyaruguru hahawe amabwiriza yihariye;
- Ingendo zirabujijwe mu mugi wa Musanze guhera saa moya z’ijoro (7:00pm) kugeza saa kumi za mugitondo (4:00am).
- Inama (meetings and conferences) zirabujijwe mu gihe cy’ibyumweru bitatu uhereye tariki ya 15 Ukuboza 2020.
- Insengero zahawe uburenganzira bwo gukora kuko zuzuje ibisabwa zizakomeza guterana ku kigero cya 30% by’ubushobozi urusengero rusanzwe rwakira, bagaterana inshuro imwe mu cyumweru, hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Covid-19.
- Imihango yo gushyingura ntigomba kurenza abantu 30.
Mporebuke Noel
Facebook Comments Box