
Mu ntangiriro z’uyu mwaka nibwo inteko ishingamategeko umutwe w’abadepite wemeje itegeko rishya rigenga ikoreshwa ry’umuhanda mu Rwanda. Muri iri tegeko harimo ibihano bishya ku bashoferi, abatunze ibinyabiziga n’ibijyanye n’abatwara abantu n’ibintu mu buryo bwa rusange.
N’ubwo iri tegeko ritegerejwe kwemezwa n’umukuru w’Igihugu ngo risohoke mu igazeti ya leta ritangire kubahirizwa reka turebe ibyaha n’ibihano bikomeye biririmo.
1. Gutwara wanyoye ibisindisha
Mu itegeko ryari risanzweho uwafatwaga atwaye ikinyabiziga afite alikolo ingana na 0.8g/l yahajishwaga igihano cy’igifungo kiri hagati y’iminsi irindwi n’amezi atandatu cyangwa ihazabu kugera ku bihumbi 20 by’amafaraanga y’u rwanda cyangwa agahanishwa byose. Mu itegeko rishya naho bikomeza bityo ariko bikagira umwihariko ku batwara abantu n’ibintu mu buryo bwa rusange, abatwara abanyeshuri, abatwara abakozi, abatwara ba mukerarugendo, abatwara imodoka nini n’imodoka zikora ibijyanye n’ubucuruzi. Abatwara ibinyabiziga basangwamo alikoko ikubye kabiri ibujijwe nabo ibihano byabo biriyongera ndetse n’abakora isubiracyaha mu mwaka umwe kuko igifungo cyabo kiva ku minsi 15 n’ihazabu bacibwa ikabarwa ihereye ku mafaranga y’u rwanda ibihumbi 100 itarenze ibihumbi 500 cyanga akabihanishwa byombi.
2. Ibihano byo mu rwego rw’ubuyobozi no gukurwaho amanota
Itegeko ryari risanzweho ryo ryahanishaga gusa igifungo n’ihazabu, kuri iri tegeko rishya ubu uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga rushobora guhagarikwa by’agateganyo cyangwa burundu bitewe n’amakosa yagaragaye kuri nyirarwo. Uwo uruhushya rwe rwahagaritswe by’agateganyo cyangwa burundu ntiyemerewe gutwara mu mihanda yo mu Rwanda n’ubwo yaba afite uruhushya rwo gutwara rwatangiwe mu mahanga. Gusa uwo uruhushya rwe rwahagaritswe by’agateganyo yongera gutwara iyo igihe rwahagaritswe kirangiye naho guhagarika uruhushya rwo gutwara burundu ni icyemezo gifatwa n’urukiko.
3. Igihe ntarengwa cyo kwishyura amande
Mu itegeko ryahinduwe nti hateganywaga igihe ntarengwa cyo kwishyura amande, iri tegeko rishya rigena iminsi 30 ntarengwa yo kuba wishyuwe amande waciwe. Iyo utishyuye muri iyi minsi 30 wishyura wongeyeho amande ya 30% y’ayo wagombaga kwishyura wakomeza kunanirwa kwishyura ikinyabiziga cyawe kikaba cyafatirwa cyangwa kigafungwa.
4. Kwanga guhagarara uhagaritswe na polisi mu muhanda
Ubu kwanga guhagarara uhagaritswe n’umupolisi mu muhanda ni icyaha cyongewe muri iri tegeko gihanishwa igihano cy’igifungo no gucibwa amande n’ubwo ridasobanura neza uko bienda ku isubira cyaha no kwanga guhagarara igihe ufite ibyo uri guhisha bigize icyaha.











