Home Amakuru Uganda: Museveni ari kwanikira Bobi Wine mu majwi

Uganda: Museveni ari kwanikira Bobi Wine mu majwi

0

Komisiyo y’Igihugu y’amatora muri Uganda, yatangaje amajwi y’agateganyo y’ibiri kuva mu matora rusange y’abaturage yabaye kuri uyu wa kane, amajwi amaze gutangazwa angana na 45% by’abatoye bose agaragaza ko Perezida Museveni yanikiye cyane uwo Bahanganye Bobi Wine.

Ibyavuye mu ibarwa ry’amajwi by’agateganyo mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, bigaragaza ko Museveni ari imbere n’amajwi 76%, mu gihe Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine afite amajwi 20%.Nathan Nandala Mafabi w’ishyaka Forum for Democratic Change (FDC) ari ku mwanya wa gatatu n’amajwi 2,08%, Mugisha Muntu wa ANT akagira 0,57%, mu gihe Elton Joseph Mabirizi wa Conservative Party (CP) afite 0,21%.Robert Kasibante wa NPP afite 0,28%, Mubarak Sserunga Munyagwa wa CMP akagira 0,28%. Frank Bulira Kabinga wa RPP we afite 0,45.

Ku mugoroba wo kuri uyu wagatanu nabwo haratangazwa andi majwi y’agateganyo mu gihe kuri uyu wa gatandatu saa cyenda z’umugoroba ku isaha yo mu Rwanda aribwo hateganyijwe kuzatangazwa burundu ibyavuye muri aya matora.

Bobi Wine uri kwanikirwa muri aya matora yari yatangaje ko yizeye intsinzi ariko ko atizeye ko komisiyo ishinzwe amatora izamutangaza nk’uwatsinze. Perezida Museveni umaze imyaka 40 ku butegetsi nawe yari yavuze ko yizeye intsinzi akurikije ibyo yakoreye Uganda mu myaka ishize n’ibyo yagararagrijwe mu gihe cyo kwiyamamaza.

Aya matora yagaragayemo inenge ku mashini zanze zinatinda gukora bituma amatora hamwe na hamwe atangira atinze ukurikije isaha yagombaga gutangiriraho. Iby’izi mashini zagombaga kwifashishwa muri aya matora zanagoye perezida Museveni aho yari yagiye gutorera.

Aya niyo matora abanya Uganda bagiyemo bategujwe ko abazahirahira mu kwigaragambya bazafatirwa ibyemezo bikomeye birimo no kuraswa. Ibi byatangajwe nyuma y’uko Bobi Wine yari yashishikarije abamushyigikiye kuzajya mu muhanda mu gihe bizaba bigaragara ko bibwe amajwi. Yabwiye abaturage ko abashinzwe umutekano muri Ugada batarenga ibihumbi 50 bityo ko bagiye mu muhanda bose batarushwa imbaraga. Mu kumusubiza perezida Museveni yabwiye abatekerezaga kujya mu muhanda kwibuka ko buri musirikare aba afite amasasu 120 yo gukoresha.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleU Rwanda mu bihugu byahagarikiwe viza zo kujya muri Amerika
Next articleUrukiko rw’ikirenga rwemeye ikirego cya Ingabire Umuhoza Victoire, Harakurikiraho iki
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here