
Urukiko rw’Ikirenga rwemeje ko ikirego cya Ingabire Umuhoza Victoire, yatanze agaragaza ko ingingo 106 y’itegeko ryerekeye imiburanirishirize y’imanza nshinjabyaha itandukanye n’ibiteganywa n’Itegeko Nshinga mu ngingo zirimo iya 29 agace ka b, 61 n’izindi, asaba ko yakurwaho. Iyi ngingo niyo yatumye Ingabire afungwa ahita yitabaza urukiko rw’ikirenga agaragaza ko afunzwe mu buryo bunyuranyije n’itegeko nshinga.
Ingabire yafunzwe muri Kamena (6) ishize nyuma yuko yitabye Urukiko rukuru nk’umuntu waje gutanga amakuru mu rubanza rwa bamwe mu bari abayoboke b’ishyaka rye baregwa ibyaha birimo gushaka guhirika ubutegetsi badakoresheje inzira y’intambara.
Urwego rukora iperereza ku byaha mu Rwanda rwavuze ko yafunzwe “mu rwego rwo gushyira mu bikorwa icyemezo cy’Urukiko Rukuru”, rutanyuzwe n’amakuru yatanze ku bayoboke be bamaze igihe baburana.
Ingingo Ingabire yaregeye igaragaza ko iyo urukiko rusanze hari impamvu zatuma hakekwa abandi bantu kuba barabaye abafatanyacyaha cyangwa se ari ibyitso by’ukurikiranyweho icyaha, rubahamagaza kugira ngo bagire ibisobanuro batanga muri urwo rubanza ari nabwo Ingabire Umuhoza Victoire, yitabyemo urukiko rukuru.
Iyo ngingo ikomeza yerekana ko iyo urukiko rumaze kubaza abahamagawe mu rubanza, rugasanga nta bimenyetso bituma bakekwaho icyaha, rufata icyemezo cyo gukomeza iburanisha batongeye guhamagarwa.
Iyo rusanze ibisobanuro batanze bidahagije kandi urukiko rugasanga hari ibimenyetso bibashinja icyaha, rutegeka Ubushinjacyaha gukora iperereza buhereye ku byagaragajwe mu iburanisha.
Ingabire yatanze icyo kirego bishingiye ku rubanza Ubushinjacyaha buregamo Sibomana Sylvain na bagenzi be mu Rukiko Rukuru, aho Umucamanza yamuhamagayemo agatanga ibisobanuro byaje no gutuma rutegeka Ubushinjacyaha kumukoraho iperereza ryatumye afungwa.
Ingabire yakozweho iperereza ndetse Urukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro ruza gutegeka ko afungwa by’agateganyo ari nabyo byatumye atanga ikirego mu Rukiko rw’Ikirenga kuko yagaragaje ko ibyakozwe binyuranya n’Itegeko Nshinga.
Mu kirego cye, yasobanuriye Urukiko rw’Ikirenga ko iyo ngingo ituma urukiko rwivanga mu mikorere y’Ubushinjacyaha kandi bibangamira ubwigenge bw’abashinjacyaha.
Yanasabye ko iyo ngingo ya 106 yakurwaho mu gihe uruhande rw’abahagarariye Intumwa Nkuru ya Leta bo basabye ko iki kirego kitahabwa agaciro kuko ikibazo nk’icyo kigeze gusuzumwa ndetse kinafatwaho icyemezo.
Urukiko rw’Ikirenga rwatangaje ko urubanza ku kirego Ingabire yatanze ruzaburanishwa guhera tariki 04 Werurwe(3) uyu mwaka. Ibi bivuze ko akomeza gufungwa kugeza uru rubanza rubaye rukarangira.











