Ku wa mbere tariki ya 12 Mata, Minisitiri w’intebe Jean Michel Sama Lukonde yashyize ahagaragara guverinoma ye igizwe n’abaminisitiri 55. Ku itegeko rya perezida rishyiraho iyi kipe guverinoma isomwa n’umuvugizi w’umukuru w’igihugu, Kasongo Mwema, wo mu ngoro y’igihugu ari nawe minisitiri w’itangazamakuru.
Mbere, Minisitiri w’intebe Sama yari yatanze, imirongo guverinoma ye nshya y’ubumwe izibandaho birimo kugabanya umubare w’abasanzwe bagize guverinoma y’iki gihugu, kuba irimo abagore n’urubyiruko ku bwinshi, guhagararira igihugu no guhuriza hamwe ingufu za politiki.
Kuri uyu wambere Minisitiri Sama Lukonde yatangaje imibare y’abagize guverinoma ye ku buryo bukurikira, abagore barimo ku kigero cya 27%, impuzandengo y’imyaka y’abagize iyi guverinoma ni 47, iyi guverinoma irimo abaminisitiri bashya ku kigero cya 80%.
Ibyihutirwa iyi guverinoma izitaho nkuko Sama abitangaza ni “Umutekano, Ubuzima, Uburezi, Ubutabera, Ubuhinzi, Uburobyi & Ubworozi, Ubukungu, inzira y’amatora, Ibikorwa Remezo n’ikoranabuhanga “