Home Politike U Rwanda rugiye kohereza abandi bapolisi barenga 300 muri Centrafurika

U Rwanda rugiye kohereza abandi bapolisi barenga 300 muri Centrafurika

0

Polisi y’u Randa yatangaje ko igiye kohereza abandi bapolisi 320 muri repebulika ya Centrafurika bagiye gusimbura abandi bahamaze igihe kirenga umwaka.

Abapolisi bashya bagiye kwerekeza muri iki gihugu kimaze igihe gishaka uko cyagarura umutekano wacyo utifashe neza muri iyi minsi baganirijwe n’umuyobozi mukuru wa Polisi IGP Dany Munyuza kuri uyu wa gatatu.

U Rwanda rusanzwe rufite abasirikare barenga 1000 muri Centrafurika n’abapolisi barenga 400. Havuzwe intambara hagati y’inyeshyamba ziba muri iki Gihugu n’ingabo za leta zifashwa n’abasirikare b’Abarusiya n’Abanyarwanda, ibitero byahitanye bamwe mu ngabo z’u Rwanda.

Usibye ibikorwa byo kugarura umutekano muri iki gihugu bigirwamo uruhare n’ingabo z’u Rwanda n’aba polisi aba Banyarwanda banafite inshingano ikomeye yo kurinda abanyacyubahiro bo muri iki gihugu n’abashyitsi bagisuye.

Urwanda na Centrafurika bafitanye umubano wihariye udashingiye gusa ku ngabo n’abapolisi bacunga umutekano kuko mu minshi ishizi n’ikompanyi y’u Rwanda ikora ubwikorezi bwo mu kirere Rwandair yatangije ingendo zijya n’iziva muri iki gihugu.

Muri Gashyantare uyu mwaka minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Centrafurika Sylvie Baïpo Temon, yasuye u Rwanda atangaza ko bashaka ko umubano w’Ibihugu byombi waguka kurushaho.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleKu nshuro ya kabiri Adeline Rwigara yanze kwitaba RIB
Next articleKwibuka 27: Urutonde rw’Ibihugu byihishemo abajenosideri
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here