Home Uncategorized Abacuruzi b’i Rusizi basuhukiye i Bukavu muri Congo

Abacuruzi b’i Rusizi basuhukiye i Bukavu muri Congo

0

Menshi mu mazu y’ubucuruzi mu mujyi wa Kamembe ubu yambaye ubusa nta bantu bayakoreramo kuko abayakoreragamo benshi bahisemo gushora imari mu gihugu cy’abaturanyi cya DRC nyuma y’aho ingamba zo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19 zikajijwe mu Rwanda.

Bamwe mu bahacaruriza baganiriye n’itangazamakuru bavuga ko bagenzi babo bahisemo kwambuka umupaka kuko abakiriya babo benshi ariho baturukaga kandi bakaba batagishobora kwambauka baza mu Rwanda ku buryo boroheye ndetse n’imisoro muri iki gihe ikaba yarababereye imbogamizi.

“Benshi mu bakoreraga hano bagiye muri Congo abandi barahombye barataha, aha nta mikorere ikihaba kuko ubu nti ducuruza na kimwe cya cumi cy’ibyo twacuruzaga mbere ya Covid-19. Ubu najye ndi hano ntegereje kureba uko bigenda bigeze muri Kamena bikimeze bitya nanjye nahita ngenda.” Umwe mu bacuruzi basigaye i Rusizi waganiriye n’itangazamakuru.

Uyu mugabo wacururizaga mu miryango itatu aranguza ibinyampeke n’ibikndi biribwa imiryango ibiri yarayifunze ubu asigaranye umuryango umwe.

“Uyu muryango umwe umfasha kugira icyizere ko ibintu bizahinduka tukongera tugakora, nkubu bigeze nyuma ya saa sit anta mukiriya ndabona kuva mu gitondo.”

Undi mucuruzi ucuruza ifu zitandukanye nawe avuga ko ubu bigoye kuko nta mukiriya bakibona.

“ Ubu tumeze nk’isazi yasigaye ku ruhu kandi inka yarariwe kera, uzi kwirirwa hano ngo uri gucuruza wagera mu rugo bakabura umunyu wo kurya. Ubu dukingurira imungu kugirango zisohoko nta kindi kintu na kimwe dufite.”

Usibye ibibazo by’ibura ry’abakiriya kubera icyorezo cya Covid-19 hari n’abavuga ko banagowe no kubona umusoro muri iyi minsi..

“Umusoro nawo ni ikibazo kuko batwaka amafaranga tutacuruje, kuko tugomba kwishyura i patante y’ibihumbi 60 kandi utayishyuye ugomba gucibwa ibihano kandi ayo mafaranga ntatugarukira nbyo bituma bamwe bambuka bakagenda abandi bagasubiza ibyangombwa byabo.”

Bamwe mu batrage bavuga ko ibi bizabagiraho ingaruka kuko amaduka n’aba make muri aka gace hashobora kuzaba ikibazo cy’ibura ry’ibicuruzwa n’ababifite bakazamura ibiciro ndetse n’akazi kakabura kuko abo bacuruzi bari mu batangaga akazi k’amaboko kenshi.

Kayumba Ephrem uyobora Akarere ka Rusizi yemera ko hari abacuruzi bahisemo kwambuka umupaka bakajyana ibikorwa byabo hanze y’Igihugu ariko ntiyemera ko byatewe n’imisoro.

“Iyo umucuruzi yakoreraga hano akambuka akagenda kiba ari igihombo ku gihugu mu misoro, ariko nanone mu Rwanda nta misiro dufite ihanitse yatuma umuntu agenda ahubwo muri Congo niho basoresha menshi kuko twakira cyane ibibazo by’Abanyarwanda bakorerayo bavuga ko imisoro bayakwa n‘abantu benshi batandukanye barimo n’abatekamutwe.”

Ikibazo cyo ufunga kw’abacuruzi kinagaragara mu nzu z’ubucuruzi ziri mu mujyi wa Rusizi nkaho mu nzu y’isoko rya Rusizi izwi nka RIC yari rifite imiryango irenga 120 yakorerwagamo ariko ubu ikorerwamo ikaba itegera kuri 70.

Hashize umwaka urenga icyorezo cya Covid-19 kigeze mu Rwanda aho cyahungabanyije cyane inzego z’ubukungu kubera ingamba zo kwirinda ikwirakwira ryacyo harimo gusaba abacuruzi gukoresha abakozi bake, gukora amasaha make no gufunga imipaka yo kubutaka y’abanjira n’abasohoka mu gihugu.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleDRC irasaba Uganda indishyi za miliyari ibihumbi 4 z’amadolari mu rukiko mpuzamhanga
Next articleAbasirikare b’abirabura baguye mu ntambara y’Isi ntibibukwa nk’abazungu
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here