Ikirere cya N’Djamena cyabyutse cyuzuyemo umwotsi uturuka ku bigaragambyaga batwikaga amapine n’amabendera y’Ubufaransa.
Induru yabo iramagana ubutegetsi bw’inzibayuho bw’abasirikare b’iki gihugu
Abigaragambya barasaba ibiganiro byuzuye bigomba kuvamo amatora anyuze mu mucyo no mu bwisanzure
gisirikare ayahisemo gukoresha ingufu mu gutatanya abigaragambya.
Abantu benshi bavuze ko babonye abapolisi bashiznwe kurwanya imvururu bari kumwe n’abarinda perezida binjira mu go z’abantu bashakamo abigaragambya.
Interineti nayo yafunzwe kugirango igabanye ihererkanya ry’amakuru mu bigaragambya. Imyigaragambyo yo kuri uyu wa kabiri yahitanye ubuzima bw’abantu babiri bishwe n’ingabo za leta mu gutatanya abigaragambya.
Ubwiyongere bukabije bw’abigaragambya mu mijyi itandukanye ya Tchad bwongera ubwoba bw’uko Tchad ishobora kuba igihugu cy’akajagari nyuma y’urupfu rwa Idriss Déby.
Perezida Macron w’Ubufaransa yamaganye cyane abigaragambya abasaa gutuza ku bw’ineza y’igihug cyabo.
Iki gihugu cyugarijwe n’ibitero by’inyeshyamba mu majyaruguru, Front for Alternation and Concord irwana ishaka guhirika ubutegetsi bwa gisirikare.
Inyeshyamba ziherutse gutanga ibiganir zitangaza ko zidashyigikiye akanama ka gisirikare kari ku butegetsi.