Umucamanza w’urukiko rw’ubujurire rwo muri Kenya, Martha Koome, yatorewe kuba umucamanza mukuru w’iki gihugu.
Umucamanza Koome niwe mugore wa mbere ugiye kuri uyu mwanya.
Komisiyo ishinzwe ubutabera muri iki gihugu yagerageje abacamanza 10 ishakamo uwafata uyu mwanya maze Martha Koome arabahiga aza ku mwanya wambere.
Kandidatire ye yoherejwe na komisiyo kuri perezida kugira ngo ashyirwe.
Uyu mugore ategerejwe kwemezwa na Perezida Kenyatta ubundi agatangira imirimo ye.
Ibiro by’umuryango w’abibumbye muri Kenya byacyeje umucamanza Koome ku mirimo mishya yahawe.
Ishyirwaho rye ryakuruye impaka z’abantu batandukanye muri Kenya.
Umwe mu bakandida bari bahanganiye uyu mwanya, umunyamategeko Fred Ngatia, yabwiye ikinyamakuru Business Daily habayemo uburiganya kuko yibwe.
Uyu munyamategeko Ngatia uvuga ko wibwe niwe uri kugarukwaho cyahe mu bitangazamakuru bitandukanye byo muri Kenya.