Umugore wo muri Mali yibarutse abana icyenda, ibintu byafashwe nk’ibidasanzwe ku Isi.
Ku wa kabiri, Halima Cisse, ufite imyaka 25, yibarutse abakobwa batanu n’abahungu bane mu bitaro bya Maroc aho yari yagiye kubyarira, nk’uko Minisitiri w’ubuzima muri Mali, Fanta Siby yabitangaje. Yabaye abanje kubagwa ibizwi nka sezariyene.
Madamu Cisse yari yitezwe ko azabyara abana barindwi hashingiwe kuri scan ya ultrasound yakorewe muri Mali na Maroc bigaragara ko itabonye izoindi mpinja ebyiri ziyongereyeho.
Ku wa kabiri, Dr Siby yavuze ko abana bose na nyina “bose bameze neza”. Biteganijwe ko bazasubira murugo mugihe cy’ibyumweru byinshi.
Yashimye amatsinda y’ubuvuzi muri Mali na Maroc, “ubuhanga bwabo bukaba ari yo nkomoko y’ibyishimo bivuye muri iyi nda”.
Ibiro ntaramakuru Reuters byatangaje ko gutwita kwa Madamu Cisse byashimishije igihugu cya Mali kandi ko leta ariyo yishyuye byose kugirango uyu mubyeyi yibaruke birimo itike y’indege yamujyanye muri Maroc, ibitaro n’ibidni byose yakeneraga.
Umuvugizi wa minisiteri y’ubuzima muri Maroc, Rachid Koudhari, yatangarije ibiro ntaramakuru AFP ko nta bumenyi yari afite ku bijyanye no kuba umubyeyi yabyara abana bensh icyarimwe nk’uko byagenze.