Yoweli Kaguta Museveni yatsinze amatora muri mutarama uyu mwaka gusa ni amatora ataravuzweho rumwe imbere mu gihugu no hanze.
Umutekano wari wakajijwe mu murwa mukuru, Kampala, mbere y’irahira rye. Abakuru b’ibihugu byinshi bo muri Afurika y’Iburasirazuba ndetse n’ahandi ku mugabane wa Afurika bitabiriye uyu muhango –
Ku wa mbere, abapolisi bavuze ko abantu barenga 40 batawe muri yombi bazira umugambi wo guhungabanya uwo muhango.
Mu bakuru b’ibihug barenga 10 bitabiriye uyu muhango barimo;
Évariste Ndayishimiye (Burundi), Mohamed Abdullahi Mohamed (Somalia), Emmerson Mnangagwa (Zimbabwe), Salva Kiir (South Sudan), Hage Gottfried Geingob (Namibia) and Alpha Conde (Guinea).
Abandi ni Sahle-Work Zewde ( Ethiopia), Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo (Democratic Republic of Congo), Nana Addo Dankwa Akufo-Addo (Ghana), Samia Suluhu (Tanzania) na Uhuru Kenyatta (Kenya).
U Rwanda rwari ruhagarariwe muri uyu muhango n’umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane ushinzwe umuryango wa Afuria y’uburasirazuba Prof Nshuti Manasseh.
Ibi birori byaranzwe n’akarasisi kadasanzwe kerekniwemo abasirikare b’iki Gihugu n’ibikoresho bya gisirikare birimo indege z’intambara zakoze akarasisi mu kiere n’abasirikare bazimanukamo bakoresheje imigozi.
Iyi manda y’imyaka itanu izarangira Perezida Musveni yujuje imyaka 40 ku butegetsi bwa Uganda yegezeho avuye mu ishyamba mu mwaka w’1986 ubwo yatsindaga ingazo za obote wategekaga icyo gihe.