Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu Perezida Kagame yaganiriye imbonankubone n’abavuga rikijyana bo mu Turere twa Musanze na Rubavu barenga 300 bari kumwe n’abayobozi b’utu Turere, ibintu byaherukaga mbere yuko Covid-19 igera mu Rwanda.
Perezida Kagame yaganiriye n’abavuga rikijyana bo muri utu Turere bari kumwe n’abahakomoka bakorera ubucuruzi ahandi nko mu Mujyi wa Kigali no mu tundi Turere tw’Igihugu.
Usibye abo bari muri ibi biganiro harimo kandi n’abayobozi b’Uturere twose tw’Intara y’Amajyaruguru n’Intara y’Uburengerazuba.
Usibye inama ya biro nyobozi y’ishyaka RPF n’ibikorwa byo gusinya imihigo y’umwaka wa 2020-2021, byabereye mu Karere ka Nyagatare mu Ukwakira 2020 byitabiriwe na Perezida Kagame n’ubundi ari kumwe n’abantu benshi , Covid-19 yatumye atongera kugaragara cyane ari kumwe n’abaturage benshi nkuko byahoze kuko byinshi byakorwaga hifashishijwe ikoranabuhanga.
Ahandi yagiye agaragara mu bihe bitandukanye ari kumwe n’abaturage benshi ni mu gihe cyo gusoza amasomo ya gisirikare mu bigo n’amashuri ya gisirikare atandukanye.
Gusa muri ibi bihe yagaragaye mu bikorwa byinshi bimuhuza n’abaturage hifashishijwe ikoranabuhanga nk’ikiganiro n’abanyamakuru aho batangaga umurongo ku baturage batandukanye bakaganira nawe n’ikiganiro yagiranye n’abakoresha cyane imbugankoranyambaga.