Zimwe mu ndirimbo ze, zamenyekanye cyane kubera ko bazihitagamo mu gufungura amaradiyo, nka Radiyo Muhabura yari iy’Inyeshyamba za RPA zirikiri mu ishyamba, ndetse na Televiziyo y’u Rwanda, Umuhanzikazi Kayirebwa Cecile azahabwa ishimwe kuri iki cyumweru tariki ya 8 Werurwe 2020.
Ku nshuro ya mbere igitaramo kiswe IKIRENGA MU BAHANZI cyateguwe na Servel Ntagengwa Omar uturuka muri Diaspora hamwe na Bwiza Media Ltd na ASBL Umushanana, nibo bateguye igitaramo kizahemberwamo Kayirebwa Cecile.
Ntagengwa yabwiye abanyamakuru kuri uyu wa gatatu, tariki ya 04 Werurwe 2020 ati “mu by’ukuri abahanzi muri rusange bakwirakwiza umuco mu muryango mugari w’Abanyarwanda, ariko twahisemo Cecile Kayirebwa nk’umuhanzi wahize abandi mu gusigasira umuco kuko afite umwihariko we mu ndirimbo ze “
Iki gitaramo kizitabirwa n’abahanzi batandukanye harimo Mariya Yohana, Man Martin, Karasira Clarisse na Cecile Kayirebwa ari nawe uzahabwa ishimwe nk’umuhanzi wasigasiye umuco Nyarwanda kurusha abandi abinyujije mu bihangano bye.
Abateguye iki gitaramo, bemeza ko kizaba ngarukamwaka, aho bazajya bashimira abahanzi bakiriho n’abatakiriho kuko nabo bagize uruhare mu gusigasira umuco babinyujije mu bihangano byabo kabone n’ubwo baba barapfuye ariko ibihangano basize biracyatwigisha.
Mu kigabiro n’abanyamakuru kandi Cecile kayirebwa yavuze ko yanejejwe cyane nuko ariwe uzahabwa ishimwe nk’umuhanzi wahize abandi . Ati “N’ubundi nzakomeza gukora ako nshoboye kose n’igihe cyose nkibishoboye.”
Kayiranga Melchior umuyobozi uhagarariye Bwiza Ltd avuga ko mu by’ukuri nta gihembo bafite cyo gushimira umubyeyi Kayirebwa Cecile kubyo yagezeho mu gusigasira umuco ahubwo arasaba umuntu wese ufite ishimwe yagenera Cecile uko ryangana kose yazarizana kuri uwo munsi akarimushyikiriza.
Ady Ange