Home Imikino AS Kigali inyagiye Kiyovu, Haruna arigaragaza

AS Kigali inyagiye Kiyovu, Haruna arigaragaza

0

AS Kigali itsinze Kiyovu sport ibitego 4-0 mu mukino w’umunsi wa kabiri wa shampiyona wari utegerejwe cyane n’abakunzi b’umupira w’amaguru benshi mu Rwanda kubera abakinnyi bashya bakomeye bari mu makipe yombi.

Ibitego bitatu bya AS Kigali byabonetse hakiri kare cyane kuko igitego cyambere cyatsinzwe na Niyonzima Haruna ku munota wa 5 nyuma gato yahise atanga umupira wundi kuri Denis Rukundo nawe atsinda igitego cya kabiri nyuma y’iminota 3 Ishimwe Christian yahise aha umupira Lawal wavuyemo igitego cya gatatu.

Igitego cya kane cyabonetse ku munota wa 84 w’umukino gistinzwe na Niyibizi Ramadhan ku kazi gakomeye kari gakozwe na Biramahire Christophe Abedy wari umaze gucenga bamyugariro ba Kiyovu sport ateye umupira ukomeye ukurwamo na Kimenyi Yves wahise uwushyira ku kirenge cya Ramadhan.

Amakosa y’abakinnyi b’inyuma ba Kiyovu sport n’umunyezamu Kimenyi Yves niyo yavuyemo ibitego byose byatinzwe iyi kipe y’icyatsi n’umweru.

Muzamiru Mutyaba na Okwi, abakinnyi bashya bari bitezwe muri Kiyovu sport ntacyo bafashije iyi kipe kuri uyu munsi n’ubwo batakinnye nabi.

Ku ruhande rwa AS Kigali abakinnyi bayo bashya muri shampiyona bigaragaje barimo, Haruna Niyonzima, Lamini oro, Niyonzima Olivier Sefu, NIyibizi Ramadhana na Sugira Erneste wakinnye iminota mike muri uyu mukino.

Haruna Niyonzima yatsinze igitego cyambere anatanga umupira uvamo igitego cya kabiri anagaragara cyane mu mukino akinana na bagenzi be anagira uruhare mu bindi bitego bibiri, bamwe mu bakurikiye uyu mukino bavuga yongeye kugaragaza ko agifite imbaraga zo gukina imikino ikomeye nk’iyi.

Mu yindi mikino yabaye kuri uyu munsi wa kabiri wa shampiyona, Mukura VS yanganyije na Gasogi United 1-1, Gorilla fc nayo inganya na Marines fc igitego kimwe ku kindi.

Kuri uyu wa gatatu APR Fc irakira Musanze fc, Bugesera fc yakire Etincelles mu gihe Police fc ikina na Espoir mu gihe Gicumbi fc izakira Etoile de l’Est.

Shampiyona irahita ihagarara hakurikireho imyiteguro y’ikipe y’Igihugu Amavubi  aho izaba yitegura gukina na Mali i Kigali na Kenya i Nairobi mu mikino yo gahatanira kujya mu gikombe cy’Isi muri Qatar 2022.

Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleIndege yataye amazirantoki ku bantu bari mu birori
Next articleItegeko ryarezwe ribaye ikibazo mu rubanza rw’umunyamakuru Nsengimana Theoneste
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here