By; Uwase Jeanette
Uwitonze Clementine afite imyaka 37, afite abana 7 harimo impanga 2, kandi niwe utunze urugo wenyine. Ni umwe mu babyeyi bacururiza isambaza mu gasoko ko kwa Rujenda, mu Murenge wa Gisenyi. Avuga ko kubera Corona, yahuye n’ibihombo ku buryo agowe no kugaburira abana be.
Uyu mubyeyi kimwe n’abandi bacuruza isambaza babuze abaguzi kubera kuguma mu rugo no guhagarika ingendo hirindwa corona virusi. Ibintu byagize ingaruka ku mibereho yabo.
Agira ati : “Nungukaga nka 3,000 ku munsi, ariko kuva Corona yaza narahombye ndetse n’amafaranga ibihumbi 30 by’igishoro byaranshiranye kubera guhahira abana.”
Clementine avuga ko byatewe cyane na gahunda ya Guma mu rugo, kuko abakiliya baganaga iryo soko, barafungwaga, bwacya ntibongere kugaruka. Uyu mubyeyi avuga ko yabonaga cyane abakiliya babaga bavuye gukora imirimo muri Congo, hanyuma bataha bagahaha, ariko ngo kubera ko imipaka ifunze, barahomba kuko isambaza barazicyura bakagaburira abana ibyo baburiye abaguzi n’igishoro kikagenderamo
Mu isoko I KAMEMBE, Utamuriza Vestine nawe acuruza isambaza, aba no muri Koperative icuruza ibikomoka mu mazi yitwa CODEPK, yabwiye ikinyamakuru Intego ko mbere ya Corona yungukaga amafaranga 4000 ku munsi, none ubu no kubona 1000 aba yiyushye akuya.
Vestine ati: “Abarobyi barabagabanyije, umusaruro uba muke, birahenze ndetse n’abaguzi babaye bake, nta nzira kuko nta modoka zigenda, kandi no kugenda n’amaguru, ni ukugenda ukwepa polisi kugira ngo itagusubiza iyo uvuye”
Igihombo no mu ma koperative y’ubucuruzi bw’isambaza
Madamu Jeanne d’Arc Icyimanimpaye, Umuyobozi wa Cooperative COOPPAZ, ishinzwe kuroba no kugurisha umusaruro w’ibikomoka mu mazi, ikorera I Gisenyi, nawe yatubwiye ko Corona Virus, yatumye habaho icyuho gikomeye mu iterambere rya Cooperative, kuko babuze aho bagurishiriza umusaruro, ko n’abacuruzi bato bato bababwira ko Babura abaguzi nk’uko Clementine yabigarutseho nawe.
Avuga ko kubera gufunga amamodoka ndetse n’imipaka, byatumye ikiro cy’isambaza bagurishaga ku 2500FRW, kimanuka kikagera ku 1500FRW, kubera kubura abaguzi.
Icyimanimpaye yatubwiye ko byibuze boherezaga isambaza inshuro 2 cyangwa 3 I Kigali mu cyumweru, ndetse rimwe na rimwe zikaba nkeya bitewe n’uburyo zabaga zikenewe, ndetse bohereza n’izindi muri Congo, ariko byose byarahagaze Koperative irahomba.
I Kigali isambaza zasimbuwe n’intoryi!
Hitimana Evangelique, utuye mu mujyi wa Kigali, we avuga ko ubusanwe akunda kurya ibiva mu mazi, ariko ko ubu I Kigali ibiciro byazamutse cyane, kuburyo bigoye kuzirya.
Ati: “ urumva nawe ko bitangaje, kubona ku Gisenyi isambaza ugura I kilo ku mafaranga 2000 wagera I Kigali ugasanga ni 6000”.
Yongeraho ati: “nkunda ko umudamu wanjye ateka isambaza n’ubugari, niko iwacu I Cyangugu twabaye, turabikunda cyane, ariko ubu twarabibuze, twirira ubugari n’intoryi”
Iki cyorezo cya Corona Virus, gikomeje kuzahaza ubukungu ku migabane yose y’isi, ndetse mu Rwanda. Harateganywa kujyaho byihuse ikigega cyizazahura ubukungu bw’igihugu nyuma ya covid19.
Nyamara, abasesengura batandukanye bemeza ko bizagorana gufashwa abacuruzi bacuruza ubuconco ndetse n’abandi bato bato kubera ko Leta ishobora kuzita cyane ku bigo binini binini bifite ibikorwa bibyara indi mirimo.