Home Politike Abari basigaye mu nzu ya “One dollar campaign” basabwe kuyivamo

Abari basigaye mu nzu ya “One dollar campaign” basabwe kuyivamo

0
Inzu ya One dollar campaign yatujwemo jimfubyi bwambere muri 2014

Abana b’imfubyi za Jenoside yakorewe Abatutsi 22 bari basigaye mu nzu izwi nka one dollar campaign iherereye mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Kinyinya mu Mujyi wa Kigali, kuva mu mwaka w’I 2014 basabwe kuva muri iyi nyubako bagashaka ahandi bakomereza ubuzima.

Iyi nkuru yo gusaba izi mfubyi kuva muri iyi nzu yavuzwe bwambere n’ibinyamakuru byo mu Bwongereza bivuga ko bari gukurwa muri iyi nzu ngo ituzwemo abimukira bazaturuka mu Bwongereza.

Aya makuru yemejwen’inzego zitandukanye mu Rwanda ko abari basigaye muri iyi nzu bari gusabwa kuvamo kuko n’ubundi batari kuzabamo ubuziraherezo. Umuvugizi wa Leta yolande makolo avuga ko bihuriranye no kuzana aba bimukira ariko ko n’ubundi aba batari gukomeza kuyibamo.

Yanditse kuri Twitter asubiza inkuru ya The Mirror yavugaga ko iyi nzu igiye gutuzwamo abimukira agira ati “Jenoside yakorewe Abatutsi yahagaritswe mu myaka 28 ishize. Iyi nyubako irasa n’itabagamo abantu guhera mu myaka itanu ishize, bake basigayemo barimo gusoza amasomo ari na ko bafashwa kujya mu buzima bushya”.

 Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa AERG, Bakina Ismael yabwiye itangazamakuru ko abari basigaye muri iyi nzu ubu bagiye kuyivamo n’ubwo bihuriranye no kuzanamo bariya bimukira.

“Si ikibazo cy’abimukira kuko bari bamaze igihe baganirizwa kubyo kuva muri iriya nyubako, bayigeramo bwambere hari mu mwaka wi 2014 tugenda tubafsha kwiyubakira ubuzima bakavamo kuko si inzu yo kubamo ibihe byose yari iyo kubafasha mu gihe cy’ibiruhuko kuko batari bafite aho bajya kubikorera.”

Bakina akomeza agira ati: “inzu yari isigayemo abana 22 kuburyo bitagendaga neza mu micungire yayo. Iyi gahunda y’abimukira n’ubwo hari ababihuza ariko isanze natwe hari umurungo twari twafashe.”

N’ubwo uyu muyobozi muri AERG avuga ko ntaho bihuriye no gutuza abimukira muri iyi nzu, abayisohorwamo bo ntibemeranya kuko bavuga ko basubijwe ku muhanda aho bakuwe.

Umwe muribo waganiriye na popote Tv utashatse gutangaza umwirondoro we yagize ati:

“Mbere twabaga ku rutonde rw’abantu bagomba kubakirwa n’Akarere ariko tugiye muri iyi gahunda ya one dollar campaign badukuraho kuko twari tubonye ahantu ho kuba. Ubu ibyo nti bigishobotse ubu ni ukujya gushaka akazi gasuzuguritse hanze.” Yongeraho ati: “ Ubu abagenerwa bikorwa bose ba FARG barubabakiwe ntawe twabwira ko twasigaye kuko twari muri one dallar campaign nibyo biduhangayikishije.”

“ Twe turasaba ko badushakira ubundi bufasha kuko kutwigisha gusa nti byari bihagije kuko sinumva ukuntu wakura umuntu mu muhanda afie imyaka 20 ngo umusubizemo afite imyaka 30 cyangwa 40.”

Inzu ya One dollar campaign yatashywe mu mwaka wa 2014, itangirana n’abana 192 barimo abahungu 96 n’abakobwa 96 batari bafite aho baba. Iyi nyubako yubatswe ku nkunga yatanzwe n’abagiraneza batandukanye aho kuva mu mwaka wi 2009 buri muntu wese yasabwaga idolari rimwe ku bushake ryo gufasha gushakira aho aba bana batagiraga aho bataha kubera Jenoside yakorewe abatutsi babona aho baba.

U Rwanda ruherutse gusinyana amasezerano y’imyaka 5 n’Igihugu cy’Ubwongereza afite agaciro k’amafaranga arenga miliyari 120 arwemerera kwakira abimukira bari mu Bwongeerza batarabona ibyangombwa byo kuhatura. Aya masezerano avuga ko abazazanwa mu Rwanda bazafashwa kwiga n’ibindi ababishaka bagahabwa ubwenegihugu abandi bakaba basubizwa mu bihugu baturutsemo abajya mu Bwongeerza.

Inzu ya One dollar campaign yatujwemo imfubyi bwa mbere muri 2014
Facebook Comments Box
Sangiza abandi iyi nkuru................ share this story Partager
Previous articleUmushinwa yahamijwe icyaha cy’iyicaruboza mu Rwanda
Next articleUbushinwa buratakambirira umuturage wabwo wakatiwe gufungwa imyaka 20 mu Rwanda
Umunyamakuru w'umunyamwuga ubimazemo imyaka 8, yakoze amahugurwa atandukanye ariko itangazaakuru akora ryibanda cyane ku nkuru zicukumbuye, inkuru z'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu. Asobanukiwe kandi Data Journalism.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here